AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Eric watoraguwe muri 1997 yashyize ahagaragara ifoto ye ngo arebe ko yabona umuryango we

Eric watoraguwe muri 1997 yashyize ahagaragara ifoto ye ngo arebe ko yabona umuryango we
23-03-2019 saa 11:07' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7525 | Ibitekerezo

Umusore witwa Eric watoraguwe mu muhanda hagati ya Goma na Gisenyi mu 1997 yashyize ahagaragara ifoto yafotowe icyo gihe ari mu kigero cy’ imyaka 2 n’ ifoto ye y’ ubu ngo uwamumenya amuhuze n’ umuryango we kuko atishimiye kubaho atazi umuryango akomokaho.

Eric avuga ko abakozi ba Croix Rouge bamutoraguye mu muhanda bamubajije izina rye akababwira ko yitwa Eric. Croix Rouge imubwira ko nta kindi yashoboraga kuvuga.

Eric ubu warangije amashuri yisumbuye yabwiye UKWEZI ko muri uyu mwaka wa 2019 aribwo yagiye gushaka dosiye ye mu ishami rya Croix Rouge rishinzwe gushakisha imiryango bamuha ifoto bamufotoye icyo gihe ari nayo yashyize ahagaragara ngo arebe ko yabona umuryango we.

Amafoto Eric yafotowe na Croix Rouge mu 1997

Avuga ko umuryango we atigeze awumenya kugeza ubu kandi bimubabaza kuko aba yumva hari ikintu cy’ ingenzi abura ngo amere nk’ abandi.

Yagize ati “Kubaho ntazi umuryango nkomokaho ntabwo binshimishije, mba numva hari ikintu kibura kugira ngo mere nk’ abandi. Uko umuntu abaho aziko afite umuryango cyangwa yawigeze bitandukanye n’ uko wabaho nta nakimwe uzi”.

Eric asaba umubyeyi waba warabuze umwana mu 1997 ari mu kigero cy’ imyaka ibiri cyangwa uwaba azi uwo mubyeyi ko yamwandikira kuri WhatsApp 0784694349 cyangwa akamuhamagara kuri iyo numero.

Eric amaze gukuraho ho gake

Ifoto ya Eric yo muri 2019

Uyu musore yatubwiye ko ubu aba mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA