AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gahini:Hatashywe ikigo gikora inyunganirangingo n’insimburangingo kizakorana na mituweli

Gahini:Hatashywe ikigo gikora inyunganirangingo n’insimburangingo kizakorana na mituweli
19-04-2019 saa 11:14' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 779 | Ibitekerezo

U Rwanda rwujuje ikigo gikomeye kizajya cyita ku bafite ubumuga, kigakora insimburangingo n’inyunganirangingo, hagamijwe gukuraho imbogamizi ku iterambere ry’abafite ubumuga. Hari gahunda y’uko iki kigo kizajya gikorana n’ubwishingizi bwo kwivuza (Mutuelle de Sante).

Iki kigo cyatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 18 Mata 2019, giherereye i Gahini mu Karere ka Kayonza.

Iki kigo kije kubera igisubizo cya bamwe mu bafite ubumuga bw’ingingo, cyubatswe n’umuryango ufasha abafite ubumuga, Christian Blind Mission (CBM), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, itorero ry’Abangilikani, Diyosezi ya Gahini n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD).

Bamwe mu bafite ubumuga baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi bavuga ko bashimishijwe cyane n’iki kigo kuko ngo bagiye kujya babona serivise nziza ndetse no kubona insimburangingo ku buryo bworoshye.

Uwitwa Gashirabake Emmanuel ufite ubumuga bw’ingongo,yagize ati “Twatangiye kwivuriza hano bisa n’aho ari ikigo gito cyane bisa n’ibyoroheje, ariko ubu twizezye ko kigiye kwaguka mu buryo bwose.”

Yakomeje agira ati “Ibyuma byariyongereye, hari ibikoresho biteye imbere bigezweho, twizeye ko abantu bakeneye insimburangingo n’inyunganirangingo bazajya bazibona hakurikijwe ubushobozi bwa buri wese.Twizeye kubona serivise zisumbuye cyane ugereranyije n’izo twahabwaga mbere.”

Uwitwa Sehene Jeofred utuye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza nawe ufite ubumuga bw’ingingo, avuga ko ari amahirwe akomeye cyane kubona babonye iki kigo ngo kuko byabagoraga kuva mu Burasirazuba bakajya mu Ntara y’Amajyepfo kwivuza.

Ati “ Byatugoraga cyane kujya kwivuriza mu Majyepfo kubera ubushobozi.Ubwo kitwegereye ni amahirwe akomeye cyane ku bantu batuye muri aka gace. Twizeye tudashidikanya ko na serivise zigiye kurushaho kuba nziza kubera ko iki kigo gifite ibikoresho bigezweho. ”

Umuyobozi wa Diyosezi ya Gahini mu itorero Angilikani, Musenyeri Birindabagabo Alexis, avuga ko iki kigo kigiyer kuzana impinduka mu buzima bwa benshi by’umwihariko abafite ubumuga bw’ingingo.

Ati “ Iki kigo kigiye kuzana impinduka zikomeye. Icya mbere ni uko aya mazu meza n’ibikoresho byiza ntabwo tushaka kubyiharira. Turashaka ko n’abarimo kwiga umwuga bazajya baza bakigira ahangaha.”

Yashimangiye ko iki kigo cyubatswe mu rwego rwo kugira ngo abafite ubumuga bose bavurwe ku buryo nta n’umwe uzasigara inyuma.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Nyemazi Jean Pierre yavuze ko hari gahunda ihari y’uko iki kigo cyazakorana na ‘Mutuelle de Sante’ mu rwego rwo korohereza abafite ubumuga badafite ubushobozi bwo kubona insimburangingo n’inyunganirangingo.

Yagize ati “Insimburangingo n’inyunganirangingo ku bafite ubumuga twemeye ko bizajya bikorana na Mutuelle de Sante.Turimo gushakisha uburyo bigomba gukorwamo. Mu buryo bigomba gukorwamo, tugomba kumenya izo ari zo, agaciro kazo, umubare w’abazikeneye, hanyuma tugashaka n’amafaranga bigomba gutwara.”

Dr Nyemazi akomeza avuga ko Minisante iri mu biganiro n’andi ma Minisiteri ndetse n’ibigo bitandukanye birimo iby’ubwishingizi ku buryo mu mpera z’uyu mwaka wa 2019 hari ibyo bazaba bamaze kumvikana maze abafite ubumuga bashaka inyunganirangingo n’insimburangingo bagatangira kubibonera kuri Mutuelle.

Iki kigo gishobora gucumbikira mu bitaro abantu 46, ndetse no gusuzuma abantu 25 buri kwezi bivuza bataha.

Inyunganirangingo bakora ihendutse muri iki kigo igura amafaranga ibihumbi bine y’u Rwanda (4000Frs), naho insimburangingo ihenze ihakorerwa ikaba igura miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda (7,00,000 Frs).

Inyubako z’ikigo cya Gahini gikora inyunganirangingo n’insimburangingo, zuzuye zitwaye miliyari n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, hatabariwemo ibikoresho byashyizwemo.

Imibare y’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda, igaragaza ko ubu habarurwa abafite ubumuga 446,453, hatabariwemo abana bari munsi y’imyaka itanu.

Iki kigo gikora insimburangingo n’inyunganirangingo zitandukanye

Abafite ubumuga bw’ingingo batangiye kwitabwaho

Hari kwigwa uburyo abafite ubumuga bazajya bahabwa insimburangingo n’inyunganirangingo kuri Mutuelle

Nyuma yo gutaha ikigo ku mugaragaro hari abafite ubumuga bahawe insimburangingo

Dr Nyemazi ashyikiriza insimburangingo umwana ufite ubumuga bw’ingingo

Iki kigo gifite ubushobozi bwo gukurikirana abarwayi 46 bacumbikiwe

Umuhango wo gutaha iki kigo witabiriwe n’abayobozi batandukanye

Umuyobozi wa Diyosezi ya Gahini mu itorero Angilikani, Musenyeri Birindabagabo Alexis,avuga ko iki kigo kizazana impinduka mu buzima bwa benshi

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Nyemazi Jean Pierre yavuze ko hari gahunda y’uko iki kigo cyazakorana na ‘Mutuelle de Sante’

Abafite ubumuga bagaragaje ko nabo bashoboye baconga ruhago


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA