AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gicumbi : Abantu 21 bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa ikigage

Gicumbi : Abantu 21 bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa ikigage
18-08-2020 saa 18:47' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1997 | Ibitekerezo

Abaturage 21 bp mu Murenge wa Bwisigye mu Karere ka Gicumbi, banyweye ubushera batangira gucibwamo no kuribwa mu nda. Ubuyobozi n’ abaturanyi babajyanye ku kigo nderabuzima mu masaha y’ umugoroba ariko kugeza ubu ntawe burahitana.

Byabaye ku wa 17 Kanama 2020, mu murenge wa Bwisigye mu kagari ka Nyabushingitwa mu mudugudu wa Ndayabana, ahagana saa kumi z’umugoroba.

Umuntu wa mbere warwaye mu nda yarabivuze hanyuma na bagenzi be bagenda bamenyekana gahoro gahoro, kandi bose bemeje ko hari ahantu bahuriye basangira ubushera.

Kugeza ubu abantu 21 nibo baraye bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Mukono.

Uwatanze ubushera we yabwiye ubuyobozi ko ababunyoye bazaga umwe, umwe, akemeza ko batahagereye rimwe.

Nyiri uru rugo witwa Biyakimbabazi Benjamin ufite imyaka 27 ati : “ Ubushera nabuhaye abaturanyi, hamwe nabo mu muryango wanjye kandi kwari ugusangira nk’uko bisanzwe kuko ubusanzwe sinjya ngurisha ubushera.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Bwisigye w’ umusigire Manishimwe Jean de la Croix yatubwiye ati : “Twasabye ku kigo nderabuzima cya Mukono ko bapima bakareba neza icyaba cyari kiri muri buriya bushera, no kuvura abaturage bagasubira mu ngo zabo.”

Avuga ko abaturage bajyanywe kwa muganga kugira ngo bapimwe, bafatwe umusarane kandi bose baribwaga mu nda.

Si ubwa mbere mu Murenge wa Bwisigye havuzwe ikibazo cy’abaturage barwaye mu nda bazira kunywa ikigage cyangwa ubushera bwanduye.

Muri 2018 umwe mubari babunyweye yarapfuye, abandi bakira bageze mu bitaro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA