Umubikira wayoboraga ikigo nderabuzima cya Rushaki mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Soeur Terimbere Theopiste, yishwe n’impanuka yabaye mu masaha y’igihangamanywa cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kamena 2019, apfana n’uwari umutwaye amujyanye mu kazi.
Iyo mpanuka yabaye mu masaha ya saa saba zishyira saa munani z’amanywa yo kuri uyu wa Gatatu. Umwe mu bakozi b’Ikigo nderabuzima cya Rushaki, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko umuyobozi wabo yavaga mu mujyi wa Gicumbi ari kuri moto ahetwe n’umumotari witwa Moïse wari umujyanye ku kazi i Rushaki, ni ukuvuga ko impanuka yabereye mu muhanda uva ahitwa mu Rukomo werekeza i Gatuna.
Amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi ashimangira ko iyo moto yari itwawe na Moïse ahetse Sr Terimbere Theopiste, yagonzwe n’imodoka y’uruganda rw’icyayi rwa Mulindi, uwo mumotari n’umubikira yari ahetse bagahita bahasiga ubuzima. Imirambo y’aba bombi yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Byumba biherereye mu mujyi wa Gicumbi.
SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yahamirije ikinyamakuru Ukwezi iby’aya makuru. Yadutangarije ko impanuka yatewe n’uko moto yashatse kunyura (depasser) kuri iyo modoka bigahita bigongana. SSP Ndushabandi avuga ko abatwara abagenzi bakwiye guharanira kugeza abo batwaye aho bajya amahoro, nabo bakazirikana ko gutwara nabi no kutubahiriza amategeko y’umuhanda bishobora kubambura ubuzima. Avuga ko abatwara ibinyabiziga muri rusange bakwiye kurushaho kwitwararika bakurikiza amategeko kuko ashyirirwaho kurengera ubuzima bw’abantu.
Uyu ubanza niwe nyakwigendera Sr Terimbere Theopiste