AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Guverinoma y’u Rwanda yahaye UNMISS inkunga y’ibikoresho byo kurwanya COVID19

Guverinoma y’u Rwanda yahaye UNMISS inkunga y’ibikoresho byo kurwanya COVID19
14-06-2020 saa 10:06' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2405 | Ibitekerezo

Guverinoma y’u Rwanda yahaye inkunga y’ibikoresho byifashishwa mu guhangana n’icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus ku Ngabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga no kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo,

Ibi bikoresho byatanzwe na Leta y’u Rwanda binyuze mu basirikare bayo bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, byashyikirijwe UNMISS kuri uyu wa 13 Kamena 2020.

Brig. Gen. Eugene Nkubito, Umuyobozi w’ itsinda ry’intumwa z’umuryango w’Abibumbye ziri i Juba muri Sudani y’Epfo, niwe wari uhagarariye u Rwanda mu muhango wo gutanga ibi bikoresho.

Yavuze ko “Coronavirus ni umwanzi wibasiye ikiremwa muntu niyo mpamvu ubufatanye aribwo buryo bwonyine bwo gutsinda iki cyorezo.”

Brig. Gen. Nkubito yavuze ko ibindi bikoresho bizaza mu kwezi gutaha ubwo hazaba hatangiye gusimburana kw’intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe laboratwari ya UNMISS, Joan Segui Barber, yashimiye u Rwanda ku nkunga yarwo, avuga ko ari inkunga ikomeye mu kuzamura ubushobozi bwo kurwanya COVID-19.

Yagize ati “Ubundi iyo twashakaga gupima abantu byadusabaga gusaba ibikoresho ishami ry’umurango w’abibumbye ryita ku buzima ku cyicaro cyaryo hano muri Sudani y’Epfo. Ibi bikoresho tubonye bigiye kutwongerera umuvuduko mu gupima abakozi.”

Abantu 1400 bari mu butumwa bw’amahoro baherutse gupimwa iki cyorezo, kandi ibikorwa byo kubapima bizakomeza ahantu hose u Rwanda rwohereje abaruhagarariye mu butumwa bw’amahoro.

Abapimwe barimo Abapolisi , Abasirikare ndetse n’abagize urwego rw’imfungwa n’abagororwa bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Joan Segui Barber, na Brig. Gen. Eugene Nkubito, Umuyobozi w’ itsinda ry’intumwa z’umuryango w’Abibumbye ziri i Juba muri Sudani y’Epfo

Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro batangiye gupimwa Coronavirus


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA