Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Werurwe 2018, mu Mudugudu w’Amarembo ya Mbere, Akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera, akarere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali habereye iburanisha rya Karegeya Alfred, ushinjwa kwiyicira umugore we Mukeshimana Marie Rose yabigambiriye. Uyu mugabo yasabiwe gufungwa burundu abaturage bakoma mu mashyi. Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mugabo hari undi mugore babanye mbere witwaga Kanakuze Console nawe waburiwe irengero bikekwa ko yamwishe mu buryo nk’ubwo yishemo uyu mugore we wa kabiri.
Iburanisha ryabereye mu ruhame hafi n’ahabereye icyaha, ryatangiye ahagana saa tatu na makumyabiri z’igitondo (9h20), aho abagize inteko iburanisha batangiye baha ikaze abitabiriye uru rubanza ndetse banatanga ijambo kuri Karegeya Alfred ngo abanze yisobanure ku byaha ashinjwa n’icyo abivugaho, nawe atangira asobanura uko byagenze.
Yagize ati “Uburyo nagikoze hari ninjoro turyamye nibwo nabyutse ntavuze njya muri salon hari ahantu tubika ibikoresho nakoreshaga mu kazi ko muri Jardin mfata inyundo , nsubira mu cyumba ncencetse ntabwo nigeze nzuyaza nahise nyimukubita. Nasohotse hanze njya mu gipangu hari icyobo cyari yarateganyirijwe kuzashyirwamo imyanda, nahise ngira ubwoba nsubira mu cyumba noneho niko gufunga mu mashuka nsohoka nshyira muri cya cyobo ndasiba, nibwo noneho natekereje nkagira igitekerezo kivuga ngo ibi bintu bigaragaye, nkabura umwanzuro nibwo naje gutanga ikibazon kuri Polisi ko nabuze umuntu”
Yakomeje agira ati “Impamvu ni uko nabayeho igihe kirekire cy’imyaka 7, mbese ni 2012 nko mu kwezi kwa karindwi nibwo higaragaje ibintu by’amakimbirane no guhangana biturutse ku muryango nashatsemo kutanyishimira . Bitewe n’uko ubwange nagaragaraga nk’aho ndi nyakamwe, hagati aho ibintu byagiye bikora muri 2012 nagiye mu buhunzi nabyita ubuhunzi kuko narameneshejwe, rimwe yatashye mu rukerera ari kumwe n’abagabo baramenesha. Icyo gihe namaze ukwezi n’iminsi nka 25 nibwo yakurikiranye ashakisha kukazi agira ngo abone aderese ifatika anteza abana ati ’abana baragushaka, n’ubwo imiryango itagushaka itakwishimiye, ariko garuka icyo gihe naramubwiye nti ugomba kwandika ukanyemerera ko utazongera.”
Yunzemo ati "Hashize nk’umwaka umwe tugenekereje nibwo hadutse ikindi nakwita nk’igitero kuko bahise banshinja ngo nibye icyo gihe narafunzwe , ibi byose kandi ari ibintu biturutse ku muryango, ubwo naragiye ndisobanura ndataha"
Yambaye impuzankano z’abagororwa, Karegeya Alfred yagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa Gatanu tariki9 Werurwe 2018
Karegeye yakomeje agaragaza icyo yise inzira y’umusaraba yanyuzemo yo gutotezwa n’umugore we aho yahunze urugo inshuro eshatu zose kubera umugore we ari nabyo byaje kumuviramo gutegura kumwica. Yavuze ko ibyo byose ari ibyo yita umuzi n’intandaro yamuteye gukora ayo marorerwa akiyicira uwo bashakanye, avuga ko yemera ko yabikoze kandi abisabira imbabaza byaba ngombwa akanagabanyirizwa ibihano
Uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko uburyo icyaha cyakozwe ari uburyo bw’agashinyaguro, avuga ko hari ahantu yatinze avuga umuzi w’ibibazo cyangwa amakimbirane bagiranye
Umushinjacyaha yavuze ko iki cyaha cyakozwe na Karegeye ari umugambi w’igihe kirekire ndetse ari icyaha cyateguye nk’uko bigaragarira muri ubu buhamya. Yabanje kandi ngo gutegura umwobo azamuhishamo,
Uhagarariye Ubushinjacyaha yagize ati “Tariki13 Ukwakira 2017, nibwo yasoje uriya mugambi yari yaranateguye, nk’uko yabibabwiye uburyo yinjiye mu nzu agasohoka agafata inyundo akaza akayimukubita mu mutwe, ntan’ubwo byamufashe umwanya kuko yahise amujyana muri cya cyobo arangije ateraho imboga”
Yakomeje avuga ko na nyuma yaho atigeze azuyaza cyangwa ngo agire ikintu cyo kwishinja icyaha mu mutima we ahubwo yakomeje kwidegembya.
Ikindi ubushinjyacyaha bwashingiyeho ngo ni uko Karegeye yahise yihutira kujya kuri Polisi kuvuga ko yaburiye irengero umugore we akanavuga ko agomba kuba yaragiye muri Kenya
Ati "Ibyo avuga byinshi arakurura yishyira ntabwo aribyo, tukaba dusanga rero iki cyaha yaragikoze akigambiriye kandi yagiteguye cyera, yirengagije ko hari umugore we bashakanye., yirengagiza ko babyaranye ariko nanone n’umuturage ntabwo wamwica afite uburenganzira bwo kubaho, ibyo byose yarabyirengagije bituma atangira gutegura uriya mugambi wo kumwambura ubuzima."
Ibyo kwemera icyaha, ubushinjyacyaha bwavuze ko ari amaburakindi kuko iyo umuntu yafatanywe igihanga adashobora guhakana icyaha yakoze.
Iby’amakimbirane, Karegeya yavuze, Ubushinjyacyaha bwavuze ko atigeze ayashyikiriza ubuyobozi ngo buyakemure, buvuga ko ibi byose avuga nta byabayeho, bukomeza buvuga ko hakurikijwe ingingo ya 77 yo mu gitabo cy’Amategeko ahana aho ibyabanjirije kiriya gikorwa yaragiteguye igihe kirekire
Uyu kandi ngo yabanje kubana n’umugore we witwa Kanakuze Consolee nawe waburiwe irengero, byumvikana ko uburyo yabikoze bwa mbere bikamuhira ari nabwo yari yatekereje ko azabigenza no kuri uyu.
Abantu benshi bari baje gukurikirana uru rubanza rwa Karegeya aregwamo kwica umugore we
Bimwe mu bimenyetso byagaragajwe n’ubushinjacyaha harimo kuba Karegeya yemera icyaha, akanasobanura uko yagikoze
Hari byinshi akurura yishyira kugira ngo yumvikanishe ko ashobora kuba umwere
Ikindi hari abatangabuhamya bahamya ko babonye icyo cyobo yaba mbere agitegura, ndetse na nyuma amaze kurenzaho itaka agateraho imboga.
Hari umutangabuhamya witwa Nyirandikumana Josiane wabaga no muri uru rugo ndetse n’uwitwa Muhayimana abo bombi basobanura ko icyaha cyateguwe kikanakorwa.
Ibindi bimenyetso ngo hari abaganga bapimye amaraso yari ari kunyundo bikagaragara ko nyirayo yishwe ahondaguwe inyundo
Abavandimwe ba Kanakuze nabo bavuga uburyo yaburiwe irengero ugasanga bihura na buriya buryo yakoze ashaka kuzimanganya ibimenyetso n’icyaha yakoze
Karegeya
Karegeya yongeye guhabwa umwanya ngo yiregure, avuga ko icyaha yakoze ataragikuraho, avuga ko uburyo yakoresheje ngo agaragaze icyaha yakoze arizo nzira yari afite.
Yanahakanye icyo kuba yarabanye na Kanakuze Consolee bamushinja ko yabanje kubana nawe akaza kumurigisa, avuga ko uwo ntawe azi
Indishyi
Uwunganira mu mategeko umuryango wa Nyakwigendera yawe yahawe ijambo avuga ko baregera indishyi.
Kajemundimwe Filomene, nyina wa Nyakwigendera, yasabye indishyi yakoresheje ingana 2, 075,900 Frw, yakoreshejwe mu ishyingiro harimo ayatanzwe hagurwa ibikoreshwa mu gushyingura ndetse n’aho yashyinguwe
Umuryango wa Kajemundimawe kandi uvuga ko nyuma y’ibyo usaba indishyi y’amafaranga 20,000,000Frw, bivugwa ko uyu nyakwigendera ariwe wafashaga uyu muryango akaba yarishwe na Karegeya.
Hari kandi igihembo cy’uburanira uyu muryango wa Nyakwigendera aho basabye amafaranga angana na 1,500, 000Frw.
Bavuga ko izi ndishyi zazava mu mitungo ya Karegeya ku ruhande rumwe, hanyuma ikindi gice kikazazungurwa n’abana babo (Karegeya n’uwari umugore we yishe)
Uregwa yavuze ko iyo ndishyi yose ayemera avuga ko iyo aza kuba ahibereye ariko asaba ko urukiko mu bushishozi bwarwo rureba ko niba we arya aho ari muri gereza ariko afite umuryango afite hanze asaba ko bareba ku bisabwa kuri izo ndishyi bakita no ku buzima bw’abo asize hanze.
Ibyifuzo by’uyu muryango kandi ngo ntabwo abitera utwatsi ahubwo yavuze ko asaba ko urukiko rurebera abo bana yasize hanze
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo mu gusoza buvuga ko busabira Karegeya gufungwa burundu, nawe avuga ko ntacyo yongeraho.
Uru rubanza rwa Karegeya Alfred , wiyemerera ko tariki 13 Ukwakira 2017, yishe umugore we Mukeshimana Marie Rose ruzasomwa tariki 29 Werurwe 2018.