AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Hagize ugaragaraho Ebola twamutahura vuba kuko abantu basobanukiwe uko bagomba kwirinda _ Dr Nyamusore

Hagize ugaragaraho Ebola twamutahura vuba kuko abantu basobanukiwe uko bagomba kwirinda _ Dr Nyamusore
22-05-2019 saa 13:42' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 491 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko u Rwanda rwiteguye neza ko hari ugaragaweho ibimenyetso bya Ebola bahita bamukurikirana bakamuvura, igashimangira ko abantu bari kugenda basobanukirwa ibimenyetso byayo ku buryo iyo hari uwo baketse bahita batabaza agakurikiranwa byihuse.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo muri RBC, Dr Jose Nyamusore, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2019, ubwo hatangizwaga inama y’ibihugu bihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igamije kurebera hamwe ingamba zimaze gufatwa mu gukumira iki cyorezo ndetse n’ibitaragerwaho .

Dr Nyamusore avuga ko u Rwanda ruhagaze neza mu bijyanye no kwitegura ko Ebola iramutse igeze mu Rwanda yahashywa itarakwirakwira mu bantu.

Ati “ Duhagaze neza cyane, dufie abaganga, abaforomo, abashinzwe gushyingura, abapolisi, abavanga imiti bahuguwe neza ku buryo mu gihugu turamutse tugize iki kibazo twafatanya kukirangiza vuba vuba.”

Yavuze ko nka Minisiteri y’ubuzima yizeye neza ko hagize ugaragaza ibimenyetso bya Ebola yahita atahurwa maze agatangira gukurikiranwa ngo kuko benshi bamaze kuyisobanukirwa.

Yagize ati “Dufite uburyo twashyizeho ku buryo haramutse hagaragaye umuntu ufite Ebola twamutahura vuba agakurikiranwa hakiri kare.”

Yasabye buri wese kugira uruhare mu gusobanurira abaturage ibimenyetso bigaragaza Ebola, nk’umuriro ukabije, kuva amaraso mu bice binyuranye by’umubiri n’ibindi ndetse bakanabashishikariza kwihutira ku mavuriro mu gihe babonye bimwe muri ibi bimenyetso.

Yakomeje avuga ko mu rwego rw’ubwirinzi hari benshi bagiye bakekwaho Ebola maze bajyanwa gusuzumwa abaganga basanga atariyo barwaye.

Ati “ Gukeka cyane burya nta kibazo kibirimo kuko bituma ukuraho urwikekwe uketswe agapimwa. Ubu tumaze kugira abantu basaga 200 baketswe tubapimye dusanga atariyo.”

Umuyobozi muri WHO ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo, Dr Myriam Nanyonjo, yavuze ko iyi nama yabereye mu Rwanda mu rwego rwo kureba aho ibihuhu bituranye na RDC bigeze mu bikorwa byo kurwanya no gukumira icyorezo cya Ebola.

Yavuze ko WHO iri mu bikorwa byo gufasha ibihugu bihana imbibi na RDC mu kubafasha kubaka ubushobozi mu gukumira no kurwanya iki cyorezo kimaze guhitana benshi muri iki gihugu.

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo itangaza ko icyorezo cya Ebola kimaze guhitana ubuzima bw’abaturage bagera kuri 1223 mu mezi icyenda ashize, mu Burasirazuba bw’iki gihugu, umubare bigaragara ko uhangayikishije benshi barimo ibihugu by’ibituranyi nk’u Rwanda, u Burundi, Sudan y’Epfo n’ibindi bihana imbibi n’iki gihugu.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bo mu bihugu bitandukanye mu nzego z’ubuzima

Harebwaga aho ibihugu bihana imbibi na RDC bigeze byitegura uko byakwirinda Ebola mu gihe ibinjiriye

Hatanzwe ibiganiro binyuranye ku bijyanye n’ubwirinzi bw’iki cyorezo kimaze guhitana ibihumbi by’Abakongomani

Impuguke mu by’ubuzima zagiye zigaragaza ingamba ibihugu byabo byafashe mu gukumira iki cyorezo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA