AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Hari abanyarwanda batumva ko gufata abana ku ngufu ari icyaha ndengakamere – Min. Venantie

Hari abanyarwanda batumva ko gufata abana ku ngufu ari icyaha ndengakamere – Min. Venantie
7-03-2017 saa 11:25' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1511 | Ibitekerezo

Minisitiri muri Perezidansi y’u Rwanda, Venantia Tugireyezu yasabye Abanyarwanda ko bakwiye guhidura imyumvire mu kurwanya icyaha cyo gufata abana ku ngufu, bakirinda guhishira ababikoze kuko hakiri ababyeyi bagurisha abana babo bahohotewe bakemera kwakira amafaranga kugira ngo batageza mu butabera abakoreye abana babo ibi byaha.

Ibi Minisitiri Venantia yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa Gatanu tariki ya 03 Werurwe 2017, nyuma y’umwiherero wabereye mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, aho bamwe mu ba Minisitiri bari bahagarariye Minisiteri zitandukanye basobanuraga bimwe mu byigiwe muri uyu mwiherero bari basoje

Aha Minisitiri Tugireyezu yagarutse ku myanzuro yafatiwe mu mwiherero w’umwaka ushize itarashyizwe mu bikorwa mu buryo bushimishije, aho yavuze ko muri yo harimo umwanzuro wo kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa abana by’umwihariko gufatwa ku ngufu, avuga ko uyu mwanzuro uzakomeza gukurikiranirwa hamwe n’iyafatiwe muri uyu mwiherero barangije kugira ngo bahashye iki cyaha burundu.

Yagize ati : “Haracyari umubare munini w’Abanyarwanda batarumva ko gufata umwana ku ngufu ari icyaha kiremereye. Ni ikibazo buri munyarwanda wese yagakwiye gushyira ku mutima we akumva ko gifite uburemere bukomeye, kuburyo aho cyabaye hose kizira kugihishira ku buryo bumva ko ari ishyano ryaguye mu gihugu.”

Aha Minisitiri yakomeje anenga ababyeyi bagira uruhare mu guhishira abakoze ibi byaha bitewe n’inyungu babifitemo cyangwa se bigaterwa no kubindikiranya ababyeyi kubera ubukene bikamera nk’aho baguze umwana maze uwabikoze ntagezwe mu butabera.

Yagize ati “Hajya habaho ibintu bimeze nko kumvuikana umwana agafatwa ku ngufu cyangwa agashyingirwa atujuje imyaka y’ubukure, ababyeyi babigizemo uruhare bakumvikana hagati yabo maze ntibabishyire hanze.Hari n’igihe umubyeyi aba ari umukene bakamubindikiranya bakamuha amafaranga kugira ngo atajya kubivuga.”

Minisitiri kandi yaboneyeho kuburira ababyeyi babanza gutunganya abana bafashwe ku ngufu babakorera amasuku mbere yo kubajyana kuri Polisi cyangwa kwa muganga kuko ngo ni kimwe mu bisibanganya ibimenyetso.

Iki kibazo cyo gufata abana ku ngufu kiri mu bibazo bihangayikishije guverinoma y’u Rwanda dore ko hirya no hino mu gihugu hagenda humvikana ubwiyongere bw’abana baterwa inda bataruzuza imyaka y’ubukure.

Tariki ya 01 Ugushyingo 2016, nibwo Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa byayo by’umwaka wa 2015-2016 aho muri iyo raporo hagaragajwemo uko icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina gihagaze mu Rwanda.

Iyi Raporo yagaragazaga ko hagati ya Nyakanga 2015 na Kamena 2016 Ubushinjacyaha Bukuru bwashyikirijwe amadosiye 2,818 yerekeye icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Muri aya madosiye, agera ku 1,879 ngo ni ayerekeye gusambanya abana bataruzuza imyaka y’ubukure.

Ibi byagaragazaga ko 67% by’ibyaha byerekeye ihohoterwa riishingiye ku gitsina ari ibyo gusambanya abana aho abibasiwe cyane ari abana bari hagati y’imyaka 13 na 17.

Mme Venantie Tugireyezu, Minisitiri muri Perezidansi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA