Nyuma yo kwibasirwa n’indwara zituruka ku mirire mibi muri bamwe mu bana bo mu murenge wa Huye, kuri ubu ikigo nderabuzima cya Sovu cyahagurukiye kurandura iki kibazo.
Bamwe mu babyeyi bafite abana bagizweho ingaruka n’imirire mibi bari gufashirizwa mu kigo nderabuzima cya Sovu, giherereye mu murenge wa Huye ho mu Karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo, barishimira uburyo iki kigo gikomeje kwita ku bana babo, abo babahera abana indyo yuzuye kandi ku gihe, bagakurikiranwa kandi bakitabwaho kugeza ubwo bakize bakabona gusubira mu ngo zabo.
Mukanoheri Denise na Mukamutara Mariyana bavuga ko bahamaze iminsi isaga icyumweru bati bati :”Umwana wanjye nta apeti yigeze agira kuva yavuka,mu biro ntabwo yiyongera ni yo mpamvu ndi hano….hari ikiyongera ku buzima bwe kubera ko uko namuzanye si ko ameze…banzanye hano kubera ko umwana ibiro bye bitiyongeraga, amaze kwiyongeraho igarama, uyu mwana afite amezi 7”.
Hagati aho ariko iyo uganira n’aba babyeyi ntabwo berura nimba barigeze bamenya impamvu abana babo bahuraga n’izi ndwara zituruka ku mirire mibi…gusa basobanura ko umunsi basubiye mu ngo zabo bazagerageza gushyira mu bikorwa ibyo babigishije birimo guteka indyo yuzuye.
Soeur Solange UWANYIRIGIRA, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Sovu, avuga ko ari umwe mu batojwe mu itorero ry’igihugu bigatuma nk’abakozi bafunguka ndetse bagatahiriza umugozi umwe kandi bagakora nk’intore mu kwiyyubakira igihugu, harimo guhuza imbaraga ngo babashe gutanga umusaruro.
Ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima buhamya ko imiryango y’abana bafite imirire mibi cyangwa bigeze kugira imirire mibi bakorana, bagira uruhare rukomeyemu igenamigambi no mu bikorwa byo kurwanya imirire mibi no kwiteza imberemu ngo zabo, babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima bo mu midugudu yabo kuko bagira uruhare rukomeye mu kwita k’ubuzima bw’abana haba mu kurwanya imirire mibi, kugira isuku no kubavura indwara zinyuranye(impiswi,malariya, inkorora,..).
Si ugukora ibikorwa nk’ibi gusa kuko ahanini usanga intego yabo muri gahunda bise”Huye kundwa kibondo” ni ugufasha imiryango y’abana bafite imirire mibi bakurikiranirwa ku kigo nderabuzima ndetse n’abavuwe bagakira bari mu midugudu yabo kugirango bazabashe kugira ubushobozi n’ubumenyi byo kwiteza imbere mu gihe kirambye.
Mu ntego zihariye zifatwa harimo kwita ku mirire myiza y’abana n’imiryango yabo, gukangura ubwonko bw’umwana no kumwereka urukundo, kuvura abafite bwaki yoroheje n’ikabije ariko badafite ibindi bibazo bikomeye,gufasha imiryango y’ababyeyi bafite abana bagaragaraho imirire mibi ndetse n’abigeze kurwara imirire mibi mu kwivana mu bukene no mu kibazo cy’imirire mibi bateza imbere ubuhinzi bwa kijyambere kandi bizigamira, kwigisha no gushishikariza ababyeyi kugira imirima y’igikoni no kubumvisha akamaro mu gutegura indyo yuzuye.
Mu gihe hari umwana ugaragaye mu ibara ry’umutuku, abajyanama b’ubuzima bahita bamwohereza ku kigo nderabuzima kugirango bitabweho.Ababyeyi bafite cyangwa bigeze kugira abana bafite imirire mibi bibumbiye mu mashyirahamwe muri buri kagali. Gukurikirana buri gihe uko amashyirahamwe akora nibura rimwe mu cyumweru kandi buri wa kabiri w’icyumweru hagakorwa inama rusange n’abarebwa n’ikibazo cy’imirire mibi. Gutanga imirima n’imyayi kuri ayo mashyirahamwe umurenge ubigizemo uruhare rukomeye ndetse no gukurukiranira hafi isuku yo muri izo ngo ku bufatanye bw’ikigo nderabuzima n’abajyanama b’ubuzima.
Ikigeretse kuri ibi harimo no kubyara miuri batisimu abana bagaragaweho ikibazo cy’imirire mibi ndetse n’icyo bise igi ry’umwana aho buri mukozi wo mu murenge atanga amafaranga 300 y’iogi ry’umwana.
Nubwo bwose ariko buri ruhande rukora iyo bwabaga ngo iki kibazo kiranduke burundu, haracyari imbogamizi, zirimo ko ababyeyi bafite abana bagaragarwaho imirire mibi nta bwisungane mu kwivuza baba bafite, imiryango myinshi ugasanga irakennye kandi nta butaka buhagije bwo guhinga bafite, ahandi ugasanga ababyeyi b’abagore nib o bayoboye imiryango, abakobwa bakabyarira mu rugo inda zidateguwe bagahitamo gusigira abana ba nyirakuru kandi nta bushobozi bafite bwo kwita kuri abo bana ndetse no kudaha agaciro akamaro ko guha abana amata ku babyeyi bamwe na bamwe, kubura umwanya wo konsa abana ku babyeyi bamwe na bamwe bagiye gupagasa, gusangira amata ya shisha kibondo n’abandi bo mu rugo kandi bigenewe abana, kudaha agaciro kuvuza umwana hakiri kare ndetse ugasanga ababyeyi bamwe bagifata indwara z’imirire mibi nk’amarozi.
Ikibazo cy’imirire mibi mu bana ni ikibazo kizwi n’ubuyobozi bw’umurenge wa Huye, Rwamucyo Prosper umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Huye ku ikubitiro ashimira ubuyobozi bw’itorero ry’igihugu ryabashije gutoza aba baganga ndetse bakungukiramo byinshi birimo kurwanya imirire mibi mu bana, ndetse ahamya ko bagikomeje kurwanya iki kibazo cy’indwara z’imirire mibi mu bana, ariko kandi uyu muyobozi afite uko abona nimbi iyi ndwara ya bwaki ari indwara ishobora kuranduka muri uyu murenge :” Ikibazo cy’iyi ndwara cyakemuka, cyakemuka rwose, aho twatangiriye dufite ubuyobozi bufatanyije n’abaturage bakabigira ibyabo, cyakemuka rwose kandi rwose hari ibyo twakemuye…nka bariya baba baravuye ahangaha barorohewe duhita tubaha imirima bagahinga imbuto, bagahinga imboga kandi noneho bagakurikiranwa, tukabigisha, tukabashyira muri association bagahinga noneho kwakundi bahinga bakagira umunsi umwe ku cyumweru tukabasura tukabagira inama”.
Ikigo nderabuzima cya Sovu, gihuza Utugali 4 aritwo Muyogoro,Sovu, Nyakagezi na Rukira, kikaba cyarubatswe mu mwaka wa 1973. Uyu murenge wa Huye utuwe n’abaturage 25,406.