AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibigwi bya Gen. Major Kagame byatumye umwana w’imyaka 2 yiyita Paul Kagame riramufata

Ibigwi bya Gen. Major Kagame byatumye umwana w’imyaka 2 yiyita Paul Kagame riramufata
11-11-2016 saa 15:48' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11012 | Ibitekerezo

Amateka ahindura byinshi kandi ibikorwa n’ibigwi by’umuntu nabyo bishobora kugera kure bikanahindura byinshi kurenza uko umuntu ashobora kubitekereza. Ibikorwa by’uwari uzwi nka Gen Major Paul Kagame, umusirikare mukuru wayoboye ingabo zabohoye u Rwanda zikanahagarika Jenoside ndetse akaba ari nawe waje guhinduka Perezida w’u Rwanda, nabyo byatumye umwana w’imyaka ibiri gusa y’amavuko yiyita Paul Kagame maze riramufata, n’ubu riramukujije kandi niryo riri mu byangombwa bye byose.

Paul Kagame w’imyaka 24 y’amavuko, ni umusore ukorera i Kanombe mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Iyo ugeze aho akorera, usanga bamuhamagara Kagame, abandi bakavuga Paul, utabizi akaba yagirango rimwe muri aya mazina ni iryo bamuhimba, nyamara mu byangombwa bye byose yitwa Paul Kagame, ahuje amazina yombi na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Umwe mu bana biganye na Paul Kagame mu mashuri yisumbuye, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko ubwo bageraga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, abanyeshuri biganaga bose batunguwe no kumva mugenzi wabo ahaguruka akavuga ko yitwa Paul Kagame, abantu bose bakamera nk’abikanze bakamurebera icyarimwe. Ndetse ngo hari n’abarimu yabwiraga ko yitwa Paul Kagame bakamusubirishamo nk’aho bumvise nabi.

Paul Kagame w’imyaka 24 y’amavuko, yitiranwa na Perezida wa Repubulika amazina yombi.

Paul Kagame nawe yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko aho ageze hose batamuzi, iyo abajijwe uko yitwa akavuga ko yitwa aya mazina yombi y’Umukuru w’igihugu, ngo ahita abona abantu batangaye bakamwitegereza. Kuri we, ngo akunda aya mazina kandi aterwa ishema no kuba yitiranwa na Perezida kuko ari umuntu afata nk’icyitegererezo (Role Model), gusa ngo impamvu ababyeyi be bamwise aya mazina ntiyigeze ayibabaza.

Ikinyamakuru Ukwezi.com ariko, ku murongo wa telefone cyavuganye na Gahitsi Joseph, umubyeyi wa Paul Kagame, tumubaza impamvu umuhungu we yahisemo kumwita amazima y’Umukuru w’igihugu yombi. Uyu mubyeyi yivugira ko uyu mwana we akiri muto cyane, ku myaka ibiri gusa y’amavuko, yiyise rimwe muri aya mazina bitewe n’uko yajyaga yumva barimuhimba kubera ibigwi bya General Major Paul Kagame wari umaze kugeza ingabo yari ayobotse ku ntsinzi y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, muri icyo gihe akaba yaravugwaga cyane kandi abantu barata ibigwi n’ubutwari bwe.

Umusaza Gahitsi Joseph, avuga ko we n’umuryango we bari barahungiye mu gihugu cya Uganda, uyu muhungu we akaba ari ho yavukiye akamwita izina rimwe ari ryo Kagame. Mu 1994 ubwo bahungukaga bataha mu Rwanda, Kagame w’imyaka ibiri yari agifite izina rimwe, atarabatizwa irindi. Gusa izina Paul Kagame ryari rimaze kwamamara muri aka karere no hirya no hino ku isi, kubera intsinzi ikomeye yari amaze kugeza ku ngabo yari ayoboye, bityo nawe bakaba barakundaga kumuhamagara Paul Kagame ariko ari uburyo bwo kumwitirira uwo musirikare mukuru benshi barataga ubutwari.

Bageze ku mupaka, abandikaga abantu batashye mu gihugu cyabo babajije ababyeyi amazina y’uwo mwana w’umuhungu bavuga ko yitwa Kagame, ariko umwana we kuko yajyaga yumva bakunda kumuhamagara Paul Kagame, ahita yivugira ko yitwa Paul Kagame, bandika ayo mazina yombi ndetse na nyuma amazina yombi aza kujya mu byangombwa bye, n’ubu abamuzi bose bazi ko ari Paul Kagame. Uyu mubyeyi we, avuga ko umwana yari muto cyane, kuburyo amazina bamuhamagaraga yumvaga yombi ari aye, ariko Se akaba yari yaramwise rimwe muri yo.

Kugeza ubu, Gahitsi Joseph avuga ko aterwa ishema n’uko umwana we yitiranwa n’umukuru w’igihugu, cyane ko ibikorwa bye by’ubutwari ari nabyo byatumye uyu mwana we bakunda kumuhamagara Paul Kagame umwana na we akarimenyera akaza kurifata nk’irye, bikarangira koko amazina amufashe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA