Umukobwa w’ imyaka 25 witwa Scolastique Hatangimana yiyahuye asimbutse mu igorofa rya kane ry’ umuturirwa Makuza Peace Plazza yasize yanditse urwandiko agaragaza ko kwiyahura abitewe n’ umusore yakunze agakinisha urukundo yakumukunze.
Uyu mukobwa wasimbutse etage kuri uyu wa 6 Nzeri 2019 agakomereka bikomeye yasize yandikiye Kubwimana ati “Dear Kubwimana kuko utahaye agaciro urwo nagukundaga ukarenga ukabaho ukinisha umutima wanjye ubusingishoboye kwihanganira uburibwe unteye- BYE-
Uyu mukobwa kandi yasezeye ku muryango we avuga ko nawo wamwangaga ati “MURYANGO mvukamo urwango rwanyu rwanteye imbaraga zo kurwana n’ubuzima ariko uko rwiyongera niko umutima wanjye waje kunanirwa namwe murabeho – BYE-“
Yasezeye no ku buzima ati “BUZIMA narakurwaje uranga, narababaye bihagije nawe urazeho”
Uyu mukobwo yasezeye no ku bandi barimo na nyirasenge avuga ko nyirasenge yakabaye yaramubereye nyina ariko ngo yamubereye gito ati “Uwo mutima kwifurije kutawupfana”