AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibimenyetso birindwi bibanziriza diabete abantu bakunze kwirengagiza

Ibimenyetso birindwi bibanziriza diabete abantu bakunze kwirengagiza
17-04-2020 saa 11:07' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 12679 | Ibitekerezo

Ikigo gishinzwe indwara z’ibyorezo muri Leta zunze ubumwe za Amerika CDC gitangaza ko buri mwaka indwara ya diabete yica abantu 79 535 hatabariwemo abica n’indwara zifitanye isano nayo.

Inkuru nziza ni uko nukomeza gusoma iyi nkuru urabonamo ibimenyetso 7 bibanziriza iyi ndwara, indi nkuru nziza ni uko diabete ari indwara itazahaza uyirwaye iyo yubahirije imbonezambirire(regime).

Iyi ndwara ibamo amoko abiri, hari iterwa no kugira isukari nyinshi mu mubiri n’iterwa no kubura isukari mu mubiri.

Mu bimenyetso bibanziriza diabete :

1.Umuvuduko mwinshi w’amaraso

Iyo umuntu afite umuvuduko mwinshi w’amaraso bisaba umutima kwihutisha amaraso mu mubiri bigatuma impyiko zitabona umwanya uhagize yo gukamuramo isukari. Iyo amaraso akomeje gutembera mu mubiri arimo isukari nyinshi bibyo bigeraho bigatera diabete.

2.Kureba ibikezikezi

Diabete zombi yaba iterwa n’uko isukari umubiri ukeneye yabaye nke n’iterwa n’uko yarenze igipimo nkenerwa zigira igaruka ku mibonere. Mu jisho hiyongeramo imirishyi imboni ikabyimba bigatuma ikintu ureba utagihamya neza aribyo bituma ukibona ariko ntukibone neza.

3.Ibibazo ku ruhu

Rimwe na rimwe ibibazo biri imbere mu mubiri bigira ingaruka zigaragara ku ruhu. Urugero iyo imisemburo ya insulin ibaye nyinshi mu mubiri bituma uruhu ruzaho uduheri twinshi duto.

4.Gout

Gout ni utubumbe tw’acide urique iboneka cyane mu nkari, twiyegeranya tukitekera mu materanyirizo y’ibyitwa tissue, ibi biteza uburibwe cyane cyane mu ngingo. Biboneka ku bantu bafite umubyibuho ukabije nabyo bikaba ari ikimenyetso kibanziriza indwara ya diabete.

5.Gusonza kwa buri kanya

Isukari ni nziza mu mubiri kuko ari isoko y’imbaraga, ariko iyo ibanye nyinshi mu mubiri, umusemburo wa insulin ushinzwe kuyigabanya mu maraso ucika intege isukari igatangira gutembera mu maraso. Ibi bituma umubiri ubona ko ugiye kubura imbaraga kuko isukari itakoze akazi kayo ahubwo igatangira gutembera mu maraso, bigatuma umubiri ugutegeka kongera kurya kugira ngo ubone aho ukura izindi mbaraga. Gusonza buri kanya ni ikimenyetso insulin yananiwe kuvana isukari mu maraso, bikaba ikimenyetso kibanziriza indwara ya diabete.

Igihe bigenze gutya aho kurya buri kanya ahubwo ukwiye kunywa amazi menshi kuko yongerera insulin imbaraga zigashobora kugabanya ya sukari iri guteza ibibazo.

6. Umunaniro ukabije

Iyi ngingo ifitanye isano n’iyi yabanje. Iyo amaraso arimo isukari nyinshi ari gutembera mu mubiri bituma umuntu acika intege kuko iyo sukari iba itakoze akazi kayo ko kongera imbaraga mu mubiri niho uwo munaniro ukabije uturuka.

Ibi bibyara uruhererekane rufite ingaruka mbi ku mubiri kuko iyo umuntu yumvise ananiwe ashaka kujya kuryama, kandi iyo aryamye ya sukari iri mu mubiri ntiba ikibonye uko isohokamo. Umuti wo guhangana n’uyu munaniro ukabije ni ugukora ka siporo.

7.Inyota

Kugira inyota cyane cyane umaze kurya ni ikimenyetso cy’uko ugiye kurwara diabete kuko biba bikwereka ko umubiri wawe uri gukoresha imbaraga nyinshi mu gukamura isukari yabaye nyinshi.

Iyo wirengagije iminota 30 igashira nyuma yayo ukanywa ayo mazi bituma insulin ibona imbaraga zo gukomeza gukamura iyo sukari igasohokera mu nkari aho gukomeza gutembera mu maraso.

Ukimara kubona ibi bimenyetso ugomba kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo bapime ingano y’isukari ufite mu maraso bakugire inama z’uko ukwiye kwitwarika. Nk’uko twabivuze tugitangira diabete ni indwara itazahaza uyirwaye iyo ashoboye kumvira inama mbonezamirire.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA