AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibirimo kuvugwa ku rupfu rw’umunyeshuri wigaga i Save byashenguye ikigo n’umuryango we

Ibirimo kuvugwa ku rupfu rw’umunyeshuri wigaga i Save byashenguye ikigo n’umuryango we
4-05-2017 saa 11:13' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 50162 | Ibitekerezo

Cyuzuzo Noella wari umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu kigo cy’ababikira cya College Immaculée Conception giherereye i Save mu karere ka Gisagara, yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2017 azize uburwayi. Nyuma y’urupfu rwe hakomeje kuvugwa byinshi ariko ngo ni ibinyoma byababaje cyane ubuyobozi bw’iki kigo na bamwe bo mu muryango wa nyakwigendera.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2017 hacicikanye amakuru avuga ko uyu Cyuzuzo Noella yapfuye nyuma y’uko yari yatse uruhushya rwo kujya kwivuza ariko ababikira bo mu kigo cya College Immaculée Conception bakarumwima, nyamara ubuyobozi bw’ikigo ibi bubyamaganira kure.

Ku mbuga nkoranyambaga byavugwaga ko uyu mukobwa yimwe uruhushya

Catherine Kazibera, umubikira uyobora iki kigo, yaganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com ku murongo wa telefone ubwo yari kumwe n’ababyeyi ba Cyuzuzo Noella bagiye mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru gufata umurambo ngo bahite bajya mu mihango yo kumushyingura iwabo i Nyamata mu Bugesera. Yagaragaje agahinda yatewe n’ibikomeje kuvugwa nyamara bihabanye cyane n’ukuri.

Sr Catherine Kazibera ati : "Ubu turi mu modoka tujya muri morgue (uburuhukiro) ndi kumwe n’umuryango we. Tugiye kuri morgue ku Kacyiru twaraye iwabo. Ibyo bintu icyo ngusaba nk’umunyamakuru unabivuguruze, nahubundi ababitangaje tuzanabarega. Umwana bamutuzanira, famille ye yatubwiye ikibazo cye, yatubwiye ko ari umwana warwaye indwara kuva afite imyaka itatu. Noneho rero badusaba ko igihe cyose afashwe twihutira kumujyana i Butare kwa mukuru we uvura muri CHUB, nawe wazamubaza, yaba umuhamya. Igihe cyose crises zazaga (uko yafatwaga akamererwa nabi) twahitaga tumujyana, uko bibaye tukamujyana. Ninako byagenze ejobundi rero."

Sr Catherine Kazibera wavugaga byumvikana ko afite agahinda yakomeje agira ati : "Hari kuwa Kabiri nimugoroba, umwana yari mu ishuri, umwarimu wabo yari yasabye uruhushya arigisha ageza saa mbiri kuko abo banyeshuri bitegura ibizamini bya Leta, noneho rero umwana yiriwe mu ishuri nta kibazo agaragaza cy’uburwayi, n’izo saa mbiri yari mu ishuri... Nyuma rero nibwo yafashwe, kandi iyo afashwe mu mabwiriza famille yaduhaye, ni uko duhita dufata pompe ye (ipombo imwongerera umwuka) ako kanya, igihe yipompa natwe tugahamagaza imodoka. Ako kanya bahise bambwira mpamagaza ambulance izanamo n’umuyobozi wa centre de santé (Ikigo nderabuzima) n’umubikira w’umuforomokazi n’umubikira ushinzwe imyitwarire ari we babana muri dortoir. Bahise bajya i Butare, bahageze wa mubikira kuko ari umuyobozi wa centre de santé ahita ahamagaza abaganga barimo usanzwe amwakira, bahita ako kanya bamukorera ibyo basanzwe bamukorera, mu gihe babimukorera mukuru we na we ahita ahagera kuko nawe avura ahongaho, aza azanye na muramu we. Mu minota makumyabiri n’indi nibwo byari birangiye ariko bari barimo kumuvura."

Bamwe mu bo mu muryango wa Cyuzuzo Noella baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com bahamije ko batazi uwakwirakwije ko uyu mwana yimwe uruhushya rwo kujya kwa muganga kuko n’ubusanzwe kubera uburwayi bwa asima yari amaranye imyaka myinshi, ubuvuzi bwe bwakurikiranwaga ari ku ishuri kandi na mukuru we ukorera ku bitaro bya Butare (CHUB) akaba asanzwe akoranira hafi n’ubuyobozi bw’ikigo, kuburyo ari kenshi yajyaga avuzwa kandi bikaba ari nako byagenze kuwa Kabiri, n’ubwo yaje kwitaba Imana akaba yari yihutanywe kwa muganga. Bavuga ko bababajwe no kumva abantu bakomeza kumuvugaho ibintu by’ibinyoma babimuherekesha yiruhukiye.

Cyuzuzo Noella ngo yari amaze imyaka 14 arwaye indwara zo mu myanya y’ubuhumekero


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA