Diane Uwiringiyimana w’imyaka 20 y’amavuko, ni umukobwa uvuka mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo. Ntiyabashije gukomeza amashuri ye kuko yagarukiye mu mwaka wa Gatatu w’ayisumbuye, kuba nyina ari umukene naho Se akaba yaramwanze we na basaza be babiri, bikaba ari yo mbogamizi yatumye atarangiza kwiga n’ubwo yari umuhanga mu ishuri. Ubu akora akazi ko mu rugo ako benshi bakunda kwita ubuyaya, nyamara amafaranga yagakuyemo yatumye abasha kubakira iwabo inzu bava mu bukode.
Mu kiganiro twagiranye na Diane, yadutangarije uburyo se umubyara yabihakanye akanga no kubafasha kandi afite ubushobozi, akarihira abandi bana yabyaye ku wundi mugore, ariko we agakurana agahinda ko kutemerwa n’uyu mubyeyi we ndetse bikarushaho kumushengura kuko abantu bose bavuga ko asa n’uwo mubyeyi wamwihakanye.
Diane avuga ko amaze kugera mu mwaka wa Gatatu w’ayisumbuye akabura ubushobozi bwo gukomeza, yaje mu mujyi wa Kigali aho yashakaga imibereho kugirango azafashe nyina na basaza be babiri bari batunzwe n’uko nyina yahingiraga amafaranga. Akigera i Kigali yahehere ku mushahara w’ibihumbi birindwi, kugeza ubu akaba ageze ku mushahara w’ibihumbi 20.
Aya mafaranga yabashije kuyacunga neza no kuyabyaza umusaruro, yahembwa akoherereza iwabo bakagura ihene n’andi matungo magufi, bagenda batera imbere kuburyo yaje kubyazamo ikibanza anubakira iwabo inzu ubu bakaba batuye mu nzu yabo barasezereye ubukode.
REBA VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE HANO :