AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibitaro biberewemo amamiliyoni kubera abavurwa ntibishyure

Ibitaro biberewemo amamiliyoni kubera abavurwa ntibishyure
14-05-2019 saa 09:19' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1700 | Ibitekerezo

Minisiteri y’ Ubuzima n’ ibigo biyishamikiyeho by’ umwihariko ibitaro bagaragarije abadepite ko bafite ikibazo gikomeye cy’ abarwayi bavurwa ntibishyure ahanini bitewe n’ uburangare n’ ubukene. Ibi bigira ingaruka zikomeye ku bitaro byavuye abo barwayi kuko byisanga bifitiwe imyenda y’ amamiliyoni menshi.

Abayobozi b’ ibitaro bimwe na bimwe babibwiye abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu yakiriye kuri uyu wa 13 Gicurasi 2019, ubwo bari bakiriye Minisiteri y’ Ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2019/2020 n’imibare y’ikigereranyo giciriritse cya 2019/20-2021/22.

Mfura Richard Nkubiri , umuyobozi w’ ibitaro bivura indwara zo mu mutwe I Ndera yagaragarije abadepite ko Akarere ka Huye kabifitiye umwenda wa miliyoni 26, Kicukiro miliyoni 17, Gasabo miliyoni hafi 18, Kayonza miliyoni 17 , Musanze miliyoni 15.

Sendegeya Augustin, Umuyobozi w’ Ibitaro bya CHUB we yavuze ko kuva umwaka watangira ibitaro ayoboye bimaze kugerwamo umwenda wa miliyoni 60 kubera ibibazo by’ imibereho(Social cases).

Ati “Kandi iyo ubireba usanga uko imyaka igenda yigira imbere ariko ikibazo kirushaho kwiyongera aho kugabanyuka. Hari n’ igihe abarwayi babibwirana bakanga kwishyura ku bwende”.

Umuyobozi w’ Ibitaro bya CHUK Dr Hategekimana Theobald yavuze ko abantu batangira aho babarizwa mu mujyi wa Kigali aribo bambura ibitaro ayoboye ahanini.

Ati “Abantu b’ inzererezi bari mu mujyi wa Kigali ntibabuze amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ntabwo babiha agaciro”.

Akomeza agira ati “Nibo rero usanga barwanye bagakomereka Polisi ikabazana tukabavura noneho bagatera cya gihombo”

Minisitiri w’ Ubuzima Dr Diane Gashumba asanga ikibazo cy’ abaturage bambura ibitaro cyakemurwa n’ uko abanyarwanda bagira ubwisungane mu kwivuza ku kigero cya 100%. Kandi abaturage bakumva ko nta serivise y’ ubuntu ibaho kuko muganga aba akeneye guhembwa, ivuriro rigomba gusanwa no gukorerwa isuku, ambulance igomba kugurirwa amavuta, kandi n’ imiti iba yaguzwe.

Minisitiri w’ Ubuzima yavuze ko bagiye kureba uko bafatanya na guverinoma kugira ngo igihombo kiveho.

Yagize ati “Abaturage ni inshingano yacu kubigisha ariko kandi tugomba kureba uko twafatanya na guverinoma kugira ngo igihombo kiveho amavuriro abashe gukora neza”

Ku kibazo cy’ uturere tubereyemo imyenda ibitaro kandi tugenerwa ingengo y’ imari, Minisitiri Gashumba yavuze ko nubwo iyi myenda ishyirwa ku mazina y’ uturere ‘ari imyenda y’ abaturage’.

Mu mbanziriza mushinga y’ ingengo y’ imari ya 2019/2020, Minisiteri y’ Ubuzima ingengo yayo y’ imari yongereweho miliyari 8 zizakoresha mu gukemura ikibazo cy’ umubare muke w’ abakozi n’ amahugurwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA