Serivisi zitangirwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faical biri ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali, zatumye ibi bitaro bigenerwa igihembo, ibi bikaba bibaye nyuma y’amezi icyenda umunyamakuru ukomoka muri Gabon asutse amarira muri ibi bitaro kubera serivisi nziza yari yahasanze.
Ibitaro byitiriwe umwami Faisal byahawe igihembo cy’imitangire myiza ya serivisi gitangwa n’ikigo "COHSASA" gishinzwe gutanga ibihembo hagendewe ku mikorere y’ibitaro, iki kigo kikaba gikorera muri Afurika y’Epfo. Uretse Abanyarwanda batandukanye bashima serivisi nziza ziba muri ibi bitaro, hari n’abanyamahanga bagiye bagaragaza ko batangajwe n’imikorere y’ibi bitaro kubera serivisi babiboneyemo.
Kuwa Kane tariki 4 Gashyantare 2016, umunyamakuru wo mu gihugu cya Gabon wari umaze igihe mu Rwanda aho yari yaraje gukurikirana imikino y’igikombe cya CHAN yari irimo kubera mu Rwanda, yasutse amarira menshi nyuma yo kubona serivisi atakekaga mu bitaro byitiriwe umwami Faical.
Aha uyu munyamakuru yari ari kumwe na Dr Kayibanda Emmanuel wamuvuye
Uyu munyamakuru wo muri Gabon yagize ikibazo cy’uburwayi bw’amara ajyanwa kuri ibi bitaro byitiriwe Umwami Faisal, nyuma yo kumusuzuma arabagwa yitabwaho bidasanzwe, maze nyuma yo kubona urugwiro bamwakiranye na serivisi nziza bamuhaye biramurenga asuka amarira y’ibyishimo muri ibi bitaro.
Serivisi nziza yahawe zatumye agenera abakozi b’ibitaro bamwitayeho impano nk’urwibutso rw’ibyo yakorewe
Nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’ibi bitaro icyo gihe, uyu mugabo yarijijwe n’uko yaje mu Rwanda mu kazi ko gukurikirana imikino ya CHAN akaza guhura n’ikibazo cy’uburwayi afatiwe mu gihugu cy’amahanga, akaba atarakekaga ko mu Rwanda hari serivisi nziza nk’izo yahawe muri ibi bitaro, kuburyo byamufashije agahita abasha koroherwa.
Umuyobozi w’ishami ry’imitangire ya serivisi muri ibi bitaro, Dr. Ngambe Tharcisse, yatangarije RBA ko iki gihembo bagikesha kubungabunga umutekano mu bitaro, ubwirinzi n’ubutabazi, isuku, serivisi zitangwa amasaha yose y’umunsi, serivisi z’abana n’ibiribwa byabo n’ibindi bigera ku 150 bashingiraho.
Umuyobozi mukuru w’ibyo bitaro Dr. Emile Rwamasirabo, we avuga ko icyo gihembo kigaragaza ubwitange no gukora cyane byaranze inzego zitandukanye z’ibyo bitaro, kandi ngo hari icyizere ko n’ibindi bitaro bizakibona.
Yagize ati : ’’Niba barongeye kudukorera ubugenzuzi bagasanga tugifite ubuziranenge, navuga ko mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda ari igikorwa gikomeye. Iki ni igihembo gikomeye cyasabye ko abantu bitanga, bagakora cyane. Nizeye ko mu myaka ikurikira n’ibindi bitaro byo mu Rwanda bizabona iki gihembo.”
Iki gihembo cyatanzwe n’ikigo COHSASA uretse Afurika y’Epfo, u Rwanda nirwo rukibonye mu bihugu bibarizwa munsi y’ubutayu bwa Sahara. Kugeza ubu, ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bifite abaganga b’Inzobere bahoraho 34, abadahoraho 18, abaganga basanzwe 12 n’abaforomo 256.