Ibitaro bya Ruhengeri biherereye mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, byategetse abakozi babyo imyenda bagomba kuzajya bambara, bunatangaza ku mugaragaro ko kwambara amakoboyi ari ikizira kuri aba bakozi.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara rikanashyirwaho umukono na Dr Ayingeneye Violette uyobora ibitaro bya Ruhengeri, abaganga bose n’abakozi bagize inama y’ubuyobozi bategetswe kwambara amakote na karuvati guhera kuwa Mbere kugeza kuwa Kane, kuwa Gatanu bakaba bategetswe kwambara imipira hejuru (T-Shirt).
Ibikubiye muri iri tangazo ryashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ugushyingo 2016, harimo n’uko amapantalo azwi nk’amakoboyi atemewe ku bakozi.