AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Iby’ingenzi wamenya ku buzima n’amateka ya Louise Mushikiwabo watorewe kuyobora OIF

Iby’ingenzi wamenya ku buzima n’amateka ya Louise Mushikiwabo watorewe kuyobora OIF
12-10-2018 saa 12:01' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 15383 | Ibitekerezo

Louise Mushikiwabo, ubu ni Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimu rw’Igifaransa, umwanya yatorewe nyuma y’igihe azwi nk’umunyepolitiki w’Umunyarwandakazi. Ni umugore ufite amateka amugaragaza nk’igihangange, akaba yaravukiye i Jabana mu karere ka Gasabo tariki 22 Gicurasi 1961, bivuga ko ubu afite imyaka 57 y’amavuko. Mbere yo gutorerwa umwanya wo kuyobora uyu muryango mpuzamahanga, yari asanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2018 nibwo abakuru b’ibihugu batoye Louise Mushikiwabo ahigika Michael Jean wo muri Canada bari bahanganye. Louise Mushikiwabo yatsinze mugenzi we ku bwiganze bw’amajwi 40.

Louise Mushikiwabo, ni umuvandimwe wa Lando Ndasingwa, uyu akaba yari umwe mu ba Minisitiri mbarwa b’abatutsi muri Guverinoma ya Perezida Juvenal Habyarimana, akaba n’umwe mu bishwe ku ikubitiro muri Jenoside yakorewe abatutsi kuko yishwe tariki 7 Mata 1994. Uyu Lando Ndasingwa, ninawe wari nyiri hoteli nanubu icyitwa "Chez Lando". Yari umwe mu bashinze ishyaka riharanira kwishyira ukizana (P.L) n’ubu rigikorera mu Rwanda. Uyu musaza wa Louise Mushikiwabo bamwicanye n’umugore we Hélène Pinsky wakomokaga muri Canada ndetse bari baraniganye muri Kaminuza ya Montreal, banapfana n’abana babo babiri. Biciwe ku Kimihurura, bicwa n’umwe mu barindaga Perezida Juvenal Habyarimana.

Undi muntu uzwi cyane ufitanye isano ya bugufi na Minisitiri Louise Mushikiwabo, ni umusizi, umwanditsi akaba na Padiri Alexis Kagame. Louise Mushikiwabo ni mwishywa wa Padiri Alexis Kagame, bisobanura ko uyu musizi wamamaye cyane mu Rwanda ava inda imwe n’umubyeyi wa Louise Mishikiwabo.

Tugarutse ku mateka y’ubuzima bwe bwite, Louise Mushikiwabo yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’indimi. Muri Nyakanga 1985 yabonye akazi mu ishuri ryisumbuye rya Lycée de Kigali, aho yigishaga ururimi rw’icyongereza.

Mu mwaka w’i 1986, Louise Mushikiwabo yahawe buruse yo kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kaminuza ya Delaware aho yize ibijyanye n’indimi n’ubusemuzi (languages and interpretation). Arangije aha yabonye akazi i Washington D.C. ndetse ubwo Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yabaga yari ari muri Amerika ariho agikora.

Afatanije na Jack Cramer, Louise Mushikiwabo yanditse igitabo kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, bacyita “ Rwanda Means The Universe : A Native’s Memoir of Blood and Bloodlines”. Louise Mushikiwabo kandi ari mu bashinze umuryango Rwanda Children Found wafashaga imfubyi zasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Muri 2004 Mushikiwabo yahawe igihembo na kaminuza yo muri Amerika yigisha ibijyanye n’ububanyi n’amahanga, iki gihembo kikaba kitwa : “Outstanding Humanitarian Award” ku bw’ibikorwa by’ubumuntu byamuranze. Mushikiwabo yamaze imyaka 22 muri Amerika aza kugaruka mu Rwanda muri Werurwe 2008.

Akigera mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yahise amugira Minisitiri w’itangazamakuru, kuva tariki 7 Werurwe 2008 aba yinjiye mu bagize Guverinoma y’u Rwanda. Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2009 kugeza muri 2018 ubwo yatorerwaga izindi nshyingano, Louise Mushikiwabo yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, umwanya yari amazeho imyaka ikabakaba 9. Ninawe kandi wari Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2014, Minisitiri Louise Mushikiwabo yashyizwe ku rutonde rw’abagore 10 b’Indashyikirwa ku mugabane wa Afurika, urutonde agaragaraho ari no muri 3 ba mbere. Ni urutonde rwakozwe na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), hagendewe ku bikorwa bagezeho n’ibyo bagejeje kuri rubanda, ubuhanga n’uruhare bagira mu guhindura no gufasha abatuye isi.

Gutorerwa kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, byazamuye cyane urwego rwa Louise Mushikiwabo mu ruhando mpuzamahanga, by’umwihariko uburyo yashyigikiwe n’amahanga yo mu mpande zose z’isi bikaba bishimangira intera ihambaye yagezeho ari nako azamura ibendera ry’igihugu cye.

Inyandiko Louise Mushikiwabo yanditse mu kinyamakuru L’Opinion mu masaha macye mbere y’uko atorwa, yavuzemo ko amateka y’ubuzima bwe bwite atuma asobanukirwa neza ibijyanye n’intambara za Politiki, uburyo bwo kurwanya irondaruhu, urwangano rushingiye ku bwoko cyangwa ku myemerere y’idini n’ibindi bijyanye n’ivangura ryatanya abantu, kuko igihugu cye cyatumye agira ubunararibonye mu gukemura ibibazo by’ingutu no kwimakaza ishingiro ry’ubwiyunge.

Kurwanya ruswa no kwimakaza amahame y’uburinganire avuga ko azabishyira imbere mu buyobozi bw’uyu muryango ariko muri rusange agaharanira ko ibihugu biri muri uyu muryango bigirana umubano mwiza n’ibitawurimo.

Kuyobora Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, ni umwihariko w’Abanyafurika kuko mu bayoboye uyu muryango kuva wabaho, umwe gusa ni we udakomoka muri Afurika. Louise Mushikiwabo yagiye kuri uyu mwanya asimbuye umunya Canada ukomoka muri Haiti witwa Michaëlle Jean ari nawe bari bahatanye mu matora, uyu akaba yarasimbuye umunya Senegal Abdou Diouf wawuyoboye kuva muri Mutarama 2003 kugeza m kwezi k’Ukuboza 2014.

Uwambere wayoboye uyu muryango ni Boutros Boutros-Ghali wakomokaga mu gihugu cya Misiri, uyu akaba yarawuyoboye kuva mu kwezi k’Ugushyingo 1997 kugeza mu mpera z’umwaka wa 2002.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA