AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Icyemezo RSSB yafatiye abivuriza kuri RAMA cyakije umuriro abarwayi babirenganiramo

Icyemezo RSSB yafatiye abivuriza kuri RAMA cyakije umuriro abarwayi babirenganiramo
1er-05-2017 saa 11:32' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 16494 | Ibitekerezo

Ikigo cy’ubwishingizi mu Rwanda giherutse gufata icyemezo cyo gushyiraho ibiciro bishya ku barwayi bivuriza kuri RAMA bajya mu bitaro bimwe na bimwe byigenga batoherejwe n’amavuriro ari ku rwego rwo hasi, ariko iki cyemezo cyateje bombori bombori no guhangana hagati y’iki kigo n’Ishyirahamwe ry’Abaganga bigenga mu Rwanda, ihangana ryabo rikaba ryateje ibibazo abarwayi bakomeza kuvuga ko babirenganiramo.

Tariki 18 Mata 2017, Ikigo cy’Ubwishingizi mu Rwanda, RSSB, cyashyize hanze ibiciro bishya bigaragaza ko abarwayi bivuriza ku bwishingizi bwacyo buzwi nka RAMA, bazajya bishyuzwa amafaranga menshi mu gihe bagiye kwivuza mu mavuriro akomeye ari ku rwego rwa "Polyclinic" batoherejwe n’ivuriro riri ku rwego rwa "Clinic", kuko hari amafaranga atari macye bazajya biyishyurira ku giti cyabo. Ibi bisobanura ko hari amavuriro abarwayi bazajya bivurizaho ari uko barembye ndetse boherejwe n’amavuriro ari ku rwego rw’ibanze (Clinic) bitaba ibyo bakiyishyurira amafaranga y’ikinyuranyo cy’ibiciro by’ayo mavuriro yombi.

Urugero niba wajyaga wivuriza ku bitaro bizwi nko kwa Kanimba kuko biri ku rwego rwa Polyclinic, kwisuzumisha ku muganga w’inzobere (Specialist) wishyuraga 15% by’amafaranga y’u Rwanda 9,468 hanyuma nko ku ivuriro rya Harmony riri ku rwego rwa ’Clinic’ ho kwisuzumisha wishyuraga 15% by’amafaranga y’u Rwanda 6,726. Nuramuka ugiye kwivuriza kwa Kanimba utoherejwe n’ivuriro riri ku rwego rwa clinic, ubwo uzishyura 15% by’amafaranga y’u Rwanda 6,726 wongereho ikinyuranyo kiri hagati ya 6,726 na 9,468.

Aha bisobanuye ko niba kwivuza kwa Kanimba ubusanzwe wishyuraga 1420 kugirango wisuzumishe, nujyayo utabanje koherezwa (Transfer) n’ivuriro riri ku rwego rwa Clinic bazakwishyuza 3751, bivuga ko aha biba byikubye hafi inshuro eshatu kandi ubwo si ku kwisuzumisha gusa no ku zindi serivisi uzakorerwa bazagenda bakubarira bakurikije ayo mabwiriza mashya ya RSSB. Ibi kandi byaje nyuma y’uko guhera tariki 1 Gashyantare 2017, n’ubundi ibiciro byo kwivuza byari byazamuwe.

Gatera Jonathan ; umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Ubwishingizi mu Rwanda, RSSB

Ibi ariko byateje guhangana gukomeye hagati ya RSSB n’Ishyirahamwe ry’Abaganga bigenga mu Rwanda. Kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2017, Dr Gatsinga Jean Dieudonné uyobora iri shyirahamwe yashyize hanze itangazo ryamagana ibyemezo bya RSSB ndetse agaragaza ko badashobora kubikurikiza. Itangazo Ikinyamakuru Ukwezi.com twabashije kubonera kopi rigira riti : "Turamenyesha abantu bose ko abaganga bikorera bibumbiye mu muryango wa AMPR bazakomeza kwakira abarwayi babagana nk’uko bisanzwe, nta Transfer, nta n’amafaranga y’inyongera babasabye, bubahiriza urutonde n’ibiciro byemejwe kandi bigashyirwa mu bikorwa tariki ya 1/02/2017, mu gihe tugitegereje igisubizo kw’ibaruwa twandikiye Inama y’Igihugu y’Ubwishingizi mu Rwanda tuyimenyesha iki kibazo"

Nyuma y’iyi baruwa, kuri uyu wa Mbere tariki 1 Gicurasi 2017, abakozi ba RSSB bakira abarwayi bivuriza kuri RAMA, babwiwe n’ubuyobozi bw’iki kigo cy’ubwishingizi ko bakomeza kubahiriza amabwiriza n’ibiciro bishya baherutse guhabwa n’ikigo cyabo, naho abaganga n’abayobozi b’ibitaro biri ku rwego rwa Polyclinic bo bavuga ko bakurikiza ibyemejwe n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ryabo, maze biteza guhangana byatumye benshi mu barwayi batabasha kubona ubuvuzi uko bikwiye.

Bamwe mu barwayi n’abarwaza baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com ubwo umunyamakuru yabasangaga kuri rimwe mu mavuriro ari mu mujyi wa Kigali, badutangarije ko hari n’abarwayi bari barembye bageze kuri ibyo bitaro bakabanza kugaragarizwa ko hari amafaranga bagomba kuza kwiyishyurira ariko bakumva ari menshi bakabyanga, biteza imvururu zatumye serivisi z’ubuvuzi muri ibi bitaro zazambye.

Impamvu abaganga n’abayobozi b’ibyo bitaro biri ku rwego rwa Polyclinic barwanya ibyo byemezo bishya bya RSSB, ni uko byatuma ababiganaga bagabanuka cyane bitewe n’uko byajya byivurizaho abarembye cyane boherejwe n’amavuriro ari ku rwego rwa Clinic, cyangwa se ababigana bakaba ari abifite kuko bazajya bishyuzwa amafaranga menshi cyane ku giti cyabo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA