AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Impanuka ikomeye yahitanye umunyarwandakazi wabaga muri Amerika

Impanuka ikomeye yahitanye umunyarwandakazi wabaga muri Amerika
3-07-2017 saa 06:57' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 20611 | Ibitekerezo

Martha Niyishaka, umunyarwandakazi wabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya Indiana, yishwe n’impanuka y’imodoka ikomeye yabaga mu mpera z’icyumweru dusoje, ubu umuryango we ukaba uri mu gahinda gakomeye cyane ko yakoraga ibishoboka byose ngo yite ku bana be ubu bamaze kuba impfubyi.

Mu ijoro rya tariki ya Mbere Nyakanga 2017, nibwo Martha Niyishaka yakoze impanuka ikomeye y’imodoka muri Leta ya Indiana, ajya muri koma ariko nyuma aza gushiramo umwuka, nyuma y’uko abaganga bagerageje kurokora ubuzima bwe ariko bikanga.

Martha Niyishaka yasize umugabo we witwa Alphonse Ruzindana hamwe n’abana be bane babyaranye, ubu bose bakaba bari muri Leta ya Indiana aho uyu muryango n’ubusanzwe wabaga.

Uyu ubanza ibumoso niwe Martha wishwe n’impanuka

Umuryango wa Martha uvuga ko uyu nyakwigendera yari umuntu usenga cyane kandi wita ku muryango akanasabana na buri wese, by’umwihariko akaba yitaga bikomeye ku bana be akabavunikira kugirango babeho neza, none ubu bakaba bagiye kubaho badafite nyina ari nayo mpamvu inshuti n’abandi bo mu muryango biyemeje kurera neza aba bana bakabera umubyeyi wabo aho atari.

Inshuti n’umuryango wa Martha Niyishaka, ubu batangije uburyo bwo gukusanya inkunga izabafasha mu mihango yo gushyingura n’ibindi bijyanye no kugena uburyo bw’urwibutso kuri nyakwigendera.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA