Niyonsaba Mukasakindi, ni umugore ufite abana babiri, utuye mu murenge wa Mbogo mu karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba ari umworozi udasanzwe wabashije kwigeza kuri byinshi birimo kubaka inzu igezweho, kwigurira imodoka nziza ndetse no kuba ubu yinjiza amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri 4.200.000 buri kwezi, abikesha ubworozi bw’inkoko.
Niyonsaba Mukasakindi ntiyigeze yiga, ntazi gusoma no kwandika ndetse yavutse mu muryango ukennye mu karere ka Nyamagabe nk’uko yabitangarije The New Times dukesha iyi nkuru. Nyamara kuba atarize no kuba yaravutse mu muryango ukennye, byatumye akorana imbaraga ngo abashe guhindura amateka y’ubuzima bwe.
Niyonsaba Mukasakindi w’imyaka 29 gusa y’amavuko, ubu ni umworozi w’inkoko nyinshi, kuburyo buri munsi abona amagi 2000, mu gihe cy’ukwezi zikamwinjiriza amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi magana abiri.
Mukasakindi mu bikorwa by’ubworozi bwe bw’inkoko. Photo : The New Times
Ubusanzwe akiri umwana, yari afite inzozi zo kuzaba umucungamari ariko kuko ababyeyi be batabashije kumurihira ishuri ntiyabashije kuzikabya. Yabisobanuye agira ati : "Inzozi zanjye mu bwana, zari izo kuzaba umucungamari ariko sinagize amahirwe yo kwiga kubera ubukene, byari ibintu bikomeye kuburyo no kubona ifunguro bitari byoroshye"
Mu mwaka wa 2004 nibwo Niyonsaba yavuye iwabo mu majyepfo ajya kuba mu karere ka Rulindo mu rwego rwo gushakisha ubuzima, aho yaje kubona akazi ko gukora mu rugo. Nyuma yaje gushaka umugabo, maze nyuma aza kubona uburyo n’umwanya uhagije wo kuba rwiyemezamirimo.
Yagize ati : "Nk’umugore wirirwaga mu rugo, naje kubona ko natakazaga igihe kinini mu rugo nkora uturimo two mu rugo, nza gufata icyemezo cyo gutangira gukora ikintu cyanyinjiriza amafaranga nkabyaza igihe cyanjye umusaruro. Uko niko nagize igitekerezo cyo gutangira ubworozi bw’inkoko."
Uyu mugore avuga ko yafashe igikari cyo mu rugo akaba ari cyo atangira kororeramo inkoko, agatangira afite imishwi itageze kuri 50. Avuga ko ubworozi bw’inkoko kubwinjiramo bitagoye cyane kuko budasaba igishoro gihambaye kandi bukaba butangira kunguka vuba, cyane ko n’isoko ry’amagi mu Rwanda ari rinini cyane.
Uyu mugore yaje gushaka kwagura umushinga we kugirango arusheho kuwugeza ku rwego rushimishije ndetse abashe guhatana ku isoko n’abandi borozi b’inkoko, ariko agira imbogamizi y’igishoro kitari gihagije. Yagerageje kwegera amabanki ngo bamuhe inguzanyo ya miliyoni umunani (8.000.000) ariko barayimwima kuko bamubwiraga ko umushinga we ufite ibyago byinshi byo guhomba.
Yisunze na Unguka Microfinance Bank yari asanzwe abereye umukiriya bamwima inguzanyo, kugeza ubwo ikigega BDF cyaje kwemera kumwishingira kimutiza ingwate maze abasha kubona inguzanyo ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda yahawe na banki.
Ubu abasha kugemurira amagi amasoko agezweho (Supermarkets) yo mu ntara y’Amajyaruguru ndetse akanagurisha amagi ye kuri Nyirangarama ya Sina Gerard ari nawe mukiriya w’imena afite umugurira amagi menshi.
Ubu yavuye ku nkoko 50 yatangiriyeho, yagura umushinga we ubu afite inkoko 6000, biakaba bimufasha kubona umusaruro wamugejeje ku ntera yo kubaka inzu igezweho we n’umuryango we babamo mu karere ka Rulindo, ndetse yabashije no kwigurira imodoka nshya yo mu bwoko bwa Toyota RAV4 ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 14.000.000, byose akavuga ko abikesha umutekano n’amahoro yaheshejwe n’ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame ndetse no kuba ku gihe cy’ubuyobozi bwe harashyizweho ikigega BDF cyamugobotse cyane.
Yiyubakiye inzu igezweho anagura imodoka nziza abikesha ubworozi bw’inkoko. Photo : The New Times
Ubu kandi yakoze ibindi bikorwa bimubyarira inyungu byinshi birimo n’amazu akodeshwa yubatse, kandi ashaka gukomeza kwagura umushinga we kuko arimo no kubaka izindi nzu azororeramo inkoko, akabasha gufatisha neza n’isoko ryo mu karere adakomeje kugemurira amagi abo mu Ntara atuyemo gusa.
N’ubwo avuga ko ubworozi bw’inkoko bubamo imbogamizi zirimo n’uburwayi bwazo, avuga ko bimusaba kumenya ubwoko bw’inkoko zidakunda kurwaragurika ndetse akanazikurikirana cyane kugirango umushinga we utazamo kidobya. Asaba abandi bagore bagenzi be kumenya ko bashoboye kandi ko na bo bagira uruhare mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu, akabasaba ko bashishikarira kugana ibigo by’imari n’amabanki bikabafasha gukabya inzozi zabo.