AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Iyi ndwara yatwigishije byinshi nibwo bwa mbere umusekirite apima umuganga -Dr Sendegeya uyobora CHUB

Iyi ndwara yatwigishije byinshi nibwo bwa mbere umusekirite apima umuganga -Dr Sendegeya uyobora CHUB
9-08-2020 saa 09:05' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2507 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare CHUB avuga ko kuba covid-19 itica abantu benshi mu Rwanda ari uko guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo bufasha abanduye gutahurwa bataramenyekana, ari naho harimo kuba umusekirite asigaye apima umuganga.

Dr Sendeya Augustin avuga ko iki cyorezo cya covid-19 hari abakita corona, abandi bakakita coronavirus ariko ngo izina ryacyo ni covid-19, bisobanuye koronavirusi nshya yabonetse muri 2019.

Ati “Ibimenyetso rero ni byinshi ariko iby’ingenzi ni bitatu, hari umuriro, ngira ngo ahantu hose barawupima, na hano badupimye, iyi ndwara yatwigishije byinshi nibwo bwa mbere umusekirite apima umuganga, ariko ntacyo bitwaye bigaragaza ko twese tujyanye muri urwo rugamba”.

Uretse umuriro, ibindi bimenyetso by’ingenzi bya covid-19 ni inkorora y’akayi no kugira umunaniro ukabije.

Yabitangaje ubwo yaganirizaga bamwe mu bayobozi b’umuryango FPR inkotanyi mu karere ka Huye kuri uyu wa 8 Kanama 2020.

Dr Sendegeya yasubije ibibazo by’amatsiko abantu bibaza kuri covid-19. Urugero nk’abibaza ukuntu covid-19 iva ku ntoki ikinjira mu myanya y’ubuhumekero.

Yavuze ko udutonyanga dusohoka iyo umurwayi wayo akoroye cyangwa yitsamuye aritwo twanduza, avuga ko tudatinda mu kirere kubera uburemere bwatwo, gusa ngo dutinda gupfa iyo tuguye ku gikoresho cya parasitike no ku mbaho kuko ishobora kumara iminsi ibiri ikiri nzima.

Ati “Iyo umuntu akoze ku kintu iyi virusi ikamujya mu ntoki, akaza kwikora mu maso, mu maso burya habamo utwenge duto tumanura amarira atasohotse ngo age inyuma agaca mu mazuru akagera mu mihogo umuntu akayamira”

Dr Sendegeya yavuze ko ikindi kibazo bakunze kubazwa, ari ukuntu abantu bakira buri munsi kandi abaganga bavuga ko covid-19 itagira umuti n’urukingo, ati “Uko mikorobe yinjiye mu mubiri, umubiri nawo ufite uko wirwanaho, anti-bodies cyangwa anti-corps kugeza ubu iyo umuntu nta zindi mpamvu zindi nk’uburwayi buhambaye cyangwa imyaka, mwumvise ko abenshi bapfa ari abafite hejuru y’imyaka 65, byagaragaye ko umubiri ushobora kuyirwanya kandi ukayitsinda”.

Dr Sendegeya Augustin asaba abaturarwanda gukomeza gushyira imbaraga mu gukurikiza ingamba zo kwirinda iki cyorezo, bakaraba kenshi, bahana intera, bambara neza agapfukamunwa, ati “Buri n’umuntu umwe iyo yitabye Imana tuba duhombye”.

By’umwihariko mu Rwanda harabarurwa abantu 2134 banduye iki cyorezo mu gihe abamaze gukira bo ari 1300 naho abakirwaye ni 828. Hamaze gufatwa ibipimo 293.605 birimo 4.452 byafashwe kuri uyu wa Gatandatu. Abamaze guhitana nacyo ni 6.

Ku Isi abamaze kwandura barenga miliyoni 19 n’ibihumbi 800, abamaze gukira barenga miliyoni 12 n’ibihumbi 700, abamaze gupfa barenga ibihumbi 720.

Dr Sendegeya asaba abantu kwitondera gukoresha uturindatoki nk’uburyo bwi kwirinda covid-19 kuko umuntu aba yakoze ahantu henshi yakoze ku mafaranga ngo uburyo bwiza ni ugukaraba intoki kenshi, kuko iyo umuntu agiye kwirinda akoresheje uturindantoki atwirirwana umunsi wose mu gihe abaganga baduhindura kenshi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA