AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kajugujugu za Gisirikare ziri kugeza inkingo za COVID aho kugenda n’imodoka bigoye

Kajugujugu za Gisirikare ziri kugeza inkingo za COVID aho kugenda n’imodoka bigoye
4-03-2021 saa 14:52' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2314 | Ibitekerezo

Indege za Gisirikare (z’ingabo z’u Rwanda, RDF) zo mu bwoko bwa Kajugujugu ziri kwifashishwa mu kugeza inkingo mu bice by’icyaro ahatoroshye kuba hagendwa n’imodoka.

Iki gikorwa cyo kugeza inkingo mu Turere dutandukanye cyatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yariki 04 Werurwe 2021 ubwo imodoka z’Ibitaro by’Uturere zaramukiraga i Masoro mu Mujyi wa Kigali gufata inkingo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, mu bice bitoroshye kugerwamo n’imodoka, indege za Gisirikare zo mu bwoko bwa kajugujugu zagejeje izi nkingo muri ibyo bice.

Aho izi ndege zajyanye inkingo, ni nko mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Abari kuzakira, bari guhita bazohereza mu Bigo Nderabuzima aho zizatangira gutangirwa ejo ku wa Gatanu.

Izi nkingo zirara zigeze mu turere tunyuranye ubundi ibikorwa byo gukingira bizatangire kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA