Kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2017, mu murenge wa Kayenzi wo mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, habereye umuhango wo gusezeranya imiryango ibyifuza yabanaga itarasezeranye byemewe n’amategeko cyangwa abasore n’inkumi bifuza nabo kubana mu buryo bukurikije amategeko, gusa havutse ikibazo cyateje induru n’intambara ikomeye mu miryango y’umusore n’inkumi bari bateguye gusezerana muri uyu murenge nyuma bagahita bakomeza imihango y’ubukwe bwabo biyakira bagahita bakomeza kubana kuko n’ubundi bibaniraga.
Muri Werurwe uyu mwaka, nibwo umusore witwa Nsabimana Jean Baptiste yatangiye kwibanira n’umukobwa witwa Nkundubutatu Shalom, babana nk’umugabo n’umugore ariko bari batarabanza gusezerana imbere y’amategeko cyangwa gukora indi mihango y’ubukwe. Kuri uyu wa Kane ubwo bajyaga gusezerana mu murenge wa Kayenzi, nibwo havutse ikibazo cyateje impagarara no kutumvikana mu miryango, bitewe n’uko bivugwa ko uyu Nkundubutatu Shalom yaba ari mushiki w’uyu mugabo we Nsabimana Jean Baptiste, kandi akaba yaramaze no kumutera inda.
Aha ni mu biro by’umurenge wa Kayenzi aho basezeraniraga
Mu kiganiro ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge Kayenzi, Mandela Innocent, yadutangarije uko byagenze n’uburyo kugeza ubu ikibazo gihagaze. Yagize ati : "Hari gahunda nyine yo gusezeranya abantu benshi, ni byabindi by’imbabazi. Noneho haje kugaragaramo umusaza, se w’umuhungu, cya gihe turi muri salle twigisha, Se w’umuhungu ajya hanze arampamagara ati ariko mwakwigisha mwagira rwose muyobozi, ati hano hari umuhungu wanjye rwose, umukobwa agiye kurongora ni mushiki we pe ! Ubwo urumva rero iyo hajemo ikintu nk’icyo uritonda cyane, urabizi ko amategeko nyine atabyemera. Ariko ubwo uwo muhungu n’uwo mukobwa, amakuru twaje kumenya nyuma ni uko n’ubundi basanzwe babana, ndetse yamuteye n’inda kuko barongoranye mu kwezi kwa gatatu, ubwo babanaga nk’umugore n’umugabo."
UMVA UKO GITIFU ABISOBANURA BYOSE HANO :
Uyu muyobozi akomeza asobanura ko bahamagaye umusore n’inkumi ndetse n’imiryango yabo ngo babiganireho ndetse agasaba ko bashaka n’abantu bakuze mu miryango ngo babisobanure neza, maze bigaragaramo kutumvikana aho umuryango w’umukobwa wemezaga ko amasano bafitanye ari aya kure cyane, naho umuryango w’umuhungu wo ugashimangira ko umugabo yaba agiye gusezerana na mushiki we kandi se w’umuhungu we yanabwiye ubuyobozi bw’umurenge ko nibaramuka babasezeranyije azabajyana mu rukiko akabarega.
Byabaye ngombwa ko umurenge usubika ibyo kubasezeranya n’ubu hakaba hakirimo gukorwa iperereza ryimbitse ngo hamenyekane niba ari amatiku yo mu miryango yaba atuma umuryango w’umuhungu udashaka ko basezerana, cyangwa se koko bakaba bafitanye amasano ya hafi umuryango w’umukobwa ukaba ushaka kubihisha cyane ko n’ubundi basanzwe bibanira n’umukobwa akaba atwite. Ubuyobozi bw’umurenge, buvuga ko se w’umuhungu yavuze ko yigeze no kubuza umuhungu we kurongora mushiki we, aho kumwumvira ngo abireke ahubwo agahita amukubita.
Mu murenge wa Kayenzi basezeranyije imiryango myinshi, harimo n’abari basazanze batarasezeranye
Hagati aho mu gihe imiryango yombi yari irimo gusiganira ibyo kuba basezerana, umukobwa yaje guhita agwa igihumure ajyanwa kwa muganga aho yagiye ameze nk’uri muri koma, aza kuva kwa muganga amaze kuzanzamuka mu masaha ya nimugoroba wo kuri uyu wa Kane, asubira mu rugo rw’umugabo we basanzwe bibanira bivugwa ko ari musaza we.
Hari andi makuru Ikinyamakuru Ukwezi.com gikesha abaturage bo muri uyu murenge, ashimangira ko iyi miryango n’ubusanzwe yari imaze iminsi itumvikana ku by’ubu bukwe, ariko nyuma yo kubuza Nsabimana na Nkundubutatu ko basezerana noneho hakaba haravutse ihangana rikomeye hagati y’imiryango, mu gihe umusore n’umukobwa bo ngo uko byagenda kose badashobora kureka kwibanira.
Ubusanzwe mu mategeko y’u Rwanda, gusezerana kw’umusore n’inkumi cyangwa umugabo n’umugore, bisaba ko baba nta sano bafitanye cyangwa se bakaba bafitanye amasano ya kure, byibuze nko ku gisekuru cya karindwi kuzamura.