Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 19 y’amavuko yari amaze icyumweru umuryango we n’ubuyobozi bw’akagari ka Bugera, Umurenge wa Remera akarere ka Ngoma waramuburiye irengero, aza kuboneka kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kamena 2017 mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Kinunga, Akagari ka Mburabuturo Umurenge wa Mukarange ho mu Karere ka Kayonza.
Abaturiye iri shyamba barimo n’umuyobozi ushinzwe umutekano muri uyu Mudugudu wa Kinunga babonye uyu mwana muri iki gihuru yari aryamyemo, babwiye TV1 ko yari amerewe nabi cyane kuburyo no kuvuga byabanje kuba ikibazo.
Nshimiyimana Emmanuel ari nawe ushinzwe umutekano muri uyu Mudugudu wa Kinunga yagize ati “Uyu mwana rero yabonywe n’abaturage bahingaga bamubonye mu gihuru kandi ikigaragara ahantu yabaga yari yarahaciye ingando, bigaragara ko yari ahamaze igihe kirekire ariko aho yazahukiye atangiye kuvuga, ijambo yavugaga ni rimwe ry’uko ashaka kwihorera kuri Se, ikindi yavugaga ni uko yatubwiraga ngo agahinda afite ni uko atagira nyina”.
Se w’uyu mukobwa nawe aganira n’umunyamakuru yavuze ko yari abanye neza n’uyu mukobwa we cyane ko yavugaga ko ariwe wamureze nyuma y’aho nyina amariye kwitaba Imana, ubwo uyu mwana w’umukobwa yari afite umwaka umwe w’amavuko ariko akavuga ko bishobora kuba byatewe n’amadayimoni ari mu muryango.
Uyu Se w’uyu mukobwa yagize ati “Arimo aravuga ngo Papa navuze ko nzagutera agahinda ibyo byo yabimbwiye, ikigaragara rero ibintu byamuteye nanjye sinasobanukirwa gusa hari uwo arimo kuvuga mu muryango wa Nyina bizwi ko we afite ibintu by’abapfumu...”
IP Jean Bosco Dusabe, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko umwana yahise ajyanwa kwa mu ganga ariko kimwe mu bikekwa akaba ari uko yari afite ikibazo cyo mu mutwe, gusa uyu muvugizi wa Polisi akaba yavuze ko hagitegerejwe igisubizo kizatangwa n’abaganga.