AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Hagiye gushingwa ibitaro bizajya bivura indwara zananiranye

Kigali : Hagiye gushingwa ibitaro bizajya bivura indwara zananiranye
30-01-2019 saa 19:46' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1799 | Ibitekerezo

Murugu Herbal Clinic, ibitaro bimaze kubaka izina rikomeye muri Kenya kubera kuvura indwara zananiranye hifashishijwe ubuvuzi gakondo bw’imiti ituruka mu bihingwa byo muri Afurika, yamaze kwagura amashami yabyo aho yamaze gutera amatako mu Rwanda bikaba boigiye gutangira gukorera i Kigali.

Inzobere mu buvuzi akaba ari nawe washinze ibi bitaro muri Kenya, Dr Peter Murugu, avuga ko afite intego yo kwagura ibitaro bye bikagera mu bihugu byinshi muri Afurika mu rwego rwo kuramira ubuzima bw’abanyafurika bahiotanwa n’indwara zisa n’izananiranye.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Mutarama 2019, Dr Murugu avuga ko ubuhamya bw’abantu yavuye bagakira indwara zikomeye muri Kenya ndetse n’abaturutse hirya no hino, ngo byamuteye imbaraga zo kwagura ibi bitaro kugira ngo bizagere kuri benshi bashoboka bibasiwe n’indwara zikomeye.

Avuga ko ikimuzanye mu Rwanda atari uguhangana n’abandi bakora ubuvuzi ko ahubwo ari ugufatikanya nabo ku kwita ku buzima bw’abanyarwanda akoresheje ubuvuzi gakondo.

Yagize ati “ Ikintu cy’ingenzi kinzanye mu Rwanda ni ukwita ku bafite uburwayi bukomeye nkabatandukanya nabwo.Ntabwo nje guhangana cyangwa kurushanwa n’abandi bakora ubuvuzi ahubwo nje kubunganira.”

Yavuze ko yaje gukorera ubuvuzi bwe mu Rwanda mu rwego rwo gufatanya n’abandi bavuzi kwita ku banyarwanda bibasiwe n’indwara zikomeye zihitana abatari bacye mu minsi ya none.

Dr Murugu avuga ko yifuza kuzajya atanga imiti ariko hejuru y’ibyo akanatanga inama z’ingirakamaro zifasha Abanyarwanda kubungabunga amagara yabo.

Dr Murugu avuga ko Murugu Herbal Clinic ibasha kuvura indwara z’ibyorezo ku kigero cya 95% kandi abayivurijemo bose batanga ubuhamya ko bakize neza.

Avuga ko akurikirana umurwayi ku buryo uburwayio yaba afite uko bwaba bumeze kose buba bumaze gukira mu gihe cy’amezi ane gusa.

Ku rubuga rwa Murugu Herbal Clinic uhasanga ubuhamya butandukanye bw’abantu bahivurije bagakira

Mu ndwara zirenga 200 bavura harimo igifu, indwara yazengereje abatari bacye, asima, diyabeti, umuvuduko w’amaraso. Uretse kuvura indwara zinyuranye Murugu Herbal Clinic ngo banatanga imiti ishobora gukumira kanseri n’ibindi birimo umubyibuho ukabije.

Ibitaro bya Murugu Herbal Clinic i Kigali bifite icyicaro Nyarutarama, aho mu minsi mike bitangira kwakira abarwayi. Dr Murugu avuga ko yizeye ko ibi bitaro bizaguka bikagira amashami mu bice byose by’igihugu.

Ku bifuza kureba ibikorwa bya Dr Murugu basura urubuga rw’ibitaro ari rwo www.muruguclinic.com ukamenya serivisi batanga naho uramutse wifuje kubagana wabandikira kuri e-mail : first.last@muruguclinic.com cyangwa kuri Watssupp : +254 722 997788, kimwe nuko wabahamagara kuri numero (Phone : +254 (0)20 2241001, Mobile : +254 722 997 788)

Inzobere mu buvuzi gakondo, Dr Peter Murugu,akanaba ari nawe washinze ibitaro bya Murugu Herbal Clinic byamamaye cyane muri Kenya


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA