Umugabo w’imyaka 35 witwa Ntakirutimana Moussa, amerewe nabi mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali bizwi nka CHUK, nyuma y’igihe afite uburwayi bwamuzahaje nyuma yo gufatwa akimara gukora ubukwe agahita afatwa n’ubu umwaka ukaba wirenze akirembye, uretse we ubwe urembejwe n’uburwayi, n’umuryango we ukaba utorohewe na gato.
Ntakirutimana Moussa, ubusanzwe atuye ku Kabeza mu mujyi wa Kigali. Ni umugabo wubatse, afite umugore n’umwana muto cyane w’uruhinja. Ntakirutimana Moussa n’umugore we bakoze ubukwe mu mwaka wa 2015, ariko ntiborohewe n’ubuzima ngo bakomeze kwishimana mu rugo rushya, kuko nyuma gato y’ubukwe uyu mugabo yahise afatwa n’uburwayi agatangira kwivuza n’ubu rukigeretse ariko bwo akaba ageze aho bikomeye kurushaho.
Nk’uko abo muri uyu muryango babitangarije ikinyamakuru Ukwezi.com, muri Mutarama 2016, Ntakirutimana Moussa yoherejwe kwivuriza ku bitaro byitiriwe umwami Faisal biri ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali, baza kumubwira ko afite ikibazo cy’impyiko ze zombi zangiritse kuburyo zitabasha gukora uko bikwiye. Ubu arimo gukorerwa ubuvuzi mu bitaro bya CHUK (dialysis) aho asabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda 240.000 buri cyumweru. Ubu amerewe nabi, ari mu bitaro by’indembe mu cyumba cya Mbere ku gitanda cya 8, umuryango we umerewe nabi kuko umaze igihe utakaza amafaranga menshi cyane mu buvuzi bwe, ubu uretse no kubona uko bakomeza kumuvuza, no kubona uburyo bw’imibereho byoroshye bikaba bigoye kuko byabakenesheje cyane.
Kugeza ubu akeneye uwamuha impyiko ubundi akajyanwa mu Buhinde, ariko kuko hashize amasaha ava imyuna idakama, akeneye amasengesho yawe n’inkunga y’amafaranga yatuma avurwa kuko buri munsi hakenewe amafaranga menshi ngo ubuzima bwe bwitabweho. Ibijyanye no kuzajyanwa mu Buhinde nabyo ni ikintu gihenze kandi uyu muryango utabasha, ariko abagiraneza bishyize hamwe bashobora kurokora ubuzima bwe.
Niba ufite umutima w’impuhwe n’urukundo, ushobora gutabara Ntakirutimana Moussa ukaba unatabaye umuryango we. Ushobora kuba ufite ubushobozi bucye ariko inkunga yawe uko yaba ingana kose, yagira icyo imufasha. N’iyo waba udafite ubushobozi bw’amafaranga, kumusura, kumuba hafi no kumwereka urukundo nabyo byaba ari iby’agaciro. Umugore we witwa Fildaus umurwaje, aboneka kuri telefone igendanwa 0786072702.
GUSANGIZA ABANDI BENSHI IYI NKURU UMUTABARIZA, NABYO UBWABYO NI INKUNGA IKOMEYE.