AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : RIB na Minisante bafunze amavuriro 15 yigenga kubera amakosa atandukanye

Kigali : RIB na Minisante bafunze amavuriro 15 yigenga kubera amakosa atandukanye
25-04-2019 saa 17:08' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6303 | Ibitekerezo

Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha rwatangaje ko rufatanyije na Minisiteri y’ Ubuzima bafunze amwe mu mavuriro yigenga yo mu mujyi wa Kigali.

Ni mu gikorwa cyo kugenzura amavuriro yigenga , bareba ko akora yubahirije amategeko n’ amabwiriza ya Minisiteri y’ ubuzima mu rwego rwo kugira hatangwe ubuvuzi bufite ireme na serivise nziza.

RIB yatangaje ko amavuriro yafunzwe arimo ayasanganywe, ibyangombwa byo gukora by’ ibihimbano, ibyataye agaciro n’ atari abifite. Arimo kandi adafite abakozi bafite impamyabumenyi, afite umwanda, afite imiti yarangije igihe, n’ adafite ibikoresho bihagije.

Dr Zuber Muvunyi, Umuyobozi Mukuru ushinzwe amavuriro na serivise zihabwa abaturage muri Minisiteri y’ Ubuzima yavuze ko kutagira ibikoresho bihagije bishyira mu kaga ubuzima bw’ abarwayi.

Yagize ati “Tugiye kwagura iri genzura tugere mu mande zose z’ igihugu. Turasaba abatanga serivise z’ ubuvuzi ko bagomba gusaba ibyangombwa byose bikenewe bitaba ibyo bizinesi zabo zigafungwa”.

Umuvugizi w’ Urwego rw’ Ubugenzacyaha RIB Mbabazi Modeste arasaba abatanga serivise z’ ubuvuzi kwirinda magendu, guhimba inyandiko no kunyereza imisoro kuko ari ibyaha bihanwa n’ amategeko.

RIB kandi irasaba abivuza kugira amakenga no gutungira ubuyobozi agatoki abatanga serivise z’ ubuvuzi batujuje ibisabwa kuko ari uburenganzira bw’ umurwayi kuvurwa neza.

Ubu bugenzuzi burakomeje mu mujyi wa Kigali ndetse biteganyijwe ko buzagera mu gihugu hose. Umubare w’ amavuriro amaze gufungwa ni 15, Minisiteri y’ Ubuzima yatangaje ko n’ abayobozi bayo mavuriro bakurikiranwa n’ ubutabera ku byaha bitandukanye birimo kunyereza imisoro, gukoresha inyandiko mpimbano n’ ibindi.

Ibikoresho byasanzwe mu ivuriro bikoreshwa mu kugura amenyo

Amwe mu mavuriro yasanganywe umwanda, irindi ryakoreshaga amakara n’ imbabura mu guteka ibikoresho by’ ubuvuzi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA