Umugabo witwa Nuwe Elvis n’umugore we Iraguha Grace, bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita umwana w’imyaka ibiri n’igice witwa Uwawe Agahozo Keilla bikaza kumuviramo gupfa, bahamijwe icyaha n’urukiko rukuru bakatirwa gufungwa imyaka 15.
Uyu mwana w’umukobwa witwa Uwawe Agahozo Keilla, yakubitiwe kwa se umubyara Nuwe Elvis [yari yaramubyaranye na Uwiringiyimana Germaine ariko ntibabana] ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016, mu Mudugudu w’Indamutsa, Akagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, aho yajyanywe kwa muganga ameze nabi bikaza kumuviramo gupfa.
SOMA INKURU BIJYANYE HANO :Kigali : Umubyeyi aratabaza nyuma y’urupfu rw’umwana we wishwe, akabishinja se na mukase
Uwawe Agahozo Keilla w’imyaka ibiri n’igice, nyina umubyara Uwiringiyimana Germaine, usanzwe utuye Kimisagara, yari yamwohereje gusura Se ku Kicukiro aho atuye akaba ariho yakubitiwe na Se afatanyije n’umugore we maze aza kumererwa nabi cyane ajyanwa kwa muganga.
Nyuma y’urupfu rw’uyu mwana Nuwe Elvis na Iraguha Grace barakurikiranwe maze bagezwa mu nkiko aho iburanisha ry’urubanza ryabaye tariki 30 Ukuboza 2016 mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, icyo gihe aba bombi bahakanye iki cyaha baregwaga n’Ubushinjacyaha kuko Nuwe Elvis yavugaga ko atashoboraga kwihekura ngo akubite umwana yabyaye kugeza apfuye.
Urukiko rumaze kumva ubwiregure bwabo bombi rwanzuye ko nta gihamya kigaragaza ko Uwawe Agahozo Keilla yishwe n’inkoni yakubiswe maze rubagira abere, umwanzuro wababaje cyane Uwiringiyimana Germaine nyina w’uyu mwana, maze ahita ajurira, cyane ko yashingiraga ku kuba abaregwa bariyemereraga ko bakubise umwana ku munsi yapfuyeho ndetse n’ ibizamini bya muganga bikaba byaremezaga ko yakubiswe.
Kuwa Kane tariki 9 Werurwe 2017, nibwo urukiko rukuru rwaburanishije ubujurire, maze ruhamya icyaha Nuwe Elvis n’umugore we Iraguha Grace, rushingiye ku kuba abaregwa bariyemereraga ko bakubise umwana ndetse na muganga akemeza ko ibizamini byagaragaje ko umwana yakubiswe, bityo ruhita rwanzura ko bakatirwa igifungo cy’imyaka 15.
Nuwe Elvis n’umugore we Iraguha Grace bahamwa n’icyaha byo gukubita no gukomeretsa byateye urupfu gihaniswa igifungo cy’imyaka 15.
Uwawe Agahozo Keilla wishwe afite imyaka ibiri n’igice