Umugore witwa Mukamana Angelique afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, akurikiranyweho gushaka kwiba umwana mu bitaro bya Muhima, nyuma y’uko yari yagiye muri ibi bitaro abeshye umugabo we ko ari ku nda kandi akaba agiye kuhabyarira.
Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2017, nibwo Mukamana Angelique yafatiwe mu bitaro bya Muhima nyuma yo kubeshya muganga ko yabyaye akaniyitirira umwana ariko nyina w’umwana akamutamaza. Gusa ibi bitaro yari amaze igihe abyitsiritsimbamo ashaka uwo ajijisha ngo amutware umwana nk’uko byemezwa na bamwe mu bo yagerageje kujijisha ngo abibe umwana.
Hari umukecuru Ikinyamakuru Ukwezi.com cyasanze muri ibi bitaro bya Muhima, adutangariza ko mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, uyu mugore yamusanze mu bitaro akamubaza impamvu umwana arira, umukecuru akamubwira ko afite umukobwa wabyaye impanga zikaba zabuze amashereka none n’amafaranga y’amata akaba yamushiranye, umwe muri abo bana akaba asinziriye mu gihe arimo guhoza undi.
Ni uko uwo mugore ahita amusaba ko bajyana akajya kumugurira amata. Yamubeshyaga ko hari umugore yaje kureba wabyaye ariko akaba yamubuze, ndetse yari afite igikapu cyuzuye imyenda y’uruhinja n’ibindi byo guteruramo umwana, abwira uwo mukecuru ko ari ibyo yamuzaniye.
Bageze hanze aho bagura amata, Mukamana yashatse ko umukecuru agenda akazana amata hanyuma we agasigara mu ntambwe nke amufashije umwana, umukecuru agira amakenga abona ko akomeza kumuhatira ko asigarana umwana undi akamusiga kure, birangira abuze uko amutwara.
Hari undi mubyeyi watangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko muri iryo joro ryo kuri uyu wa Gatanu yari mu bitaro bya Muhima ari ku bise, Mukamana Angelique akamwegera akamubaza niba afite umurwaza undi akamubwira ko ntawe afite, ndetse ko n’uwo yatumye imyenda y’umwana yamubuze. Mukamana yahise amubwira ko hari umugore yaje gusura azi ko yabyaye agasanga inda yarayikuyemo, amwizeza ko nabyara ahita amuha iyo myenda kandi akamurwaza.
Uwo mubyeyi yaje kubyara umwana unaniwe cyane abaganga bahita bamujyana mu cyumba kijyanwamo impinja zavukanye intege nke cyangwa zavutse zitujuje igihe, maze Mukamana mu gitondo aza kujya muri icyo cyumba abwira umuganga ko uwo mwana ari we. Nyina w’umwana ubwo yari ameze nabi, maze mu gitondo ashatse kujya kureba umwana we Mukamana aramubuza amubwira ko muganga yavuze ngo nyina abe yitonze aze kumureba nka saa sita z’amanywa.
Uwo mubyeyi ariko yaje kubirengaho ajya gusaba muganga kumwereka umwana, ahageze muganga amubwira ko uwo mwana atari uwe, ko ari uw’uwo Mukamana. Mukamana bahise bamubaza avuga ko umwana atari uwe ariko ari uwa murumuna we, babajije uwo yitaga murumuna we arabihakana, avuga ko atanamuzi bahuriye mu bitaro, bahita bagira amakenga bamuta muri yombi.
Aha Mukamana yari amaze gufatwa bamwicaje mu kazu k’abazamu
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko umugabo wa Mukamana bari bamaranye imyaka irenga ibiri yarabuze urubyaro, uyu mugore akaba yari yamubeshye ko yagiye kwa muganga kubyara kugirango aze kwiba umwana abeshye ko ari uwo yabyaye. Ibi yabanje kubihakana ariko aza kugera ubwo atangira kugenda abyemera.
Hari amajwi ashimangira ibyo uyu mugore yari yabeshye umugabo we
Mu gukurikirana iyi nkuru no gucukumbura dushaka ukuri kwabyo, ikinyamakuru Ukwezi.com cyabashije kubona amajwi y’ikiganiro Mukamana yagiranye n’umugabo we kuri telefone yatiye umuntu yasanze mu bitaro bya Muhima. Mu gitondo yabwiye umugabo ko yagiye kubyara, yagera mu bitaro abaganga bakabura ibise, none nibikomeza kwanga akaba aza kwigira ahandi yavugaga yumvikanisha ko atari mu bitaro bisanzwe. Yumvishaga umugabo we ko nabyara amumenyesha, byakwanga nabwo akamumenyesha ko yagiye ahandi mu bandi bavuzi ngo bamufashe.
UMVA HANO ICYO KIGANIRO BAGIRANYE :
Nyuma y’uko uyu mugore afashwe, yaje kongera kuvugisha umugabo we amubwira ko batangiye kumubeshyera ngo yibye umwana, kandi ko bashobora kuba bagiye kumufunga. Byumvikana ko umugabo byari byamuyobeye adasobanukiwe ibyo ari byo, ndetse nyuma gato Polisi yahise ihagera itwara Mukamana imujyana kumufunga.
UMVA IKIGANIRO BAGIRANYE AMAZE GUFATWA HANO :