AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ku munsi wo gushyingura Dr Kigabo Thomas, hamenyekanye ko na murumuna we yitabye Imana

Ku munsi wo gushyingura Dr Kigabo Thomas, hamenyekanye ko na murumuna we yitabye Imana
26-01-2021 saa 08:24' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4928 | Ibitekerezo

Dr Kigabo wari impuguke mu by’ubukungu ndetse akaba yari n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yitabye Imana ku wa 15 Mutarama 2021, azize Coronavirus. Nyuma y’iminsi 10, murumuna we wabaga muri Australia nawe yitabye Imana.

Iyi nkuru y’incamugongo yageze mu muryango wa Dr Kigabo Thomas kuri uyu wa Kabiri ubwo biteguraga imihango yo gushyingura uyu nyakwigendera umaze iminsi atabarutse, babwirwa ko Bicondo Stephane wabaga muri Australia nawe yashizemo umwuka kuri uyu wa Mbere.

Mukuru w’aba bombi, Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko Bicondo yari amaze igihe arwaye ariko akaba yarazahajwe cyane no kumva inkuru y’urupfu rwa mukuru we Dr Kigabo Thomas, kuva ubwo amererwa nabi kugeza ashizemo umwuka.

Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac avuga ko n’ubwo iyo nkuru yabagezeho bitegura gushyingura Dr Kigabo Thomas kuri uyu wa Kabiri, bitaza kubabuza gukomeza imihango yo kumushyingura, hanyuma ibyo gushyingura uwo muvandimwe we wundi bikazamenyekana nyuma.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA