AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ku myaka 19, umunyarwanda Mugisha ni umupilote utwara indege muri Amerika - Amafoto

Ku myaka 19, umunyarwanda Mugisha ni umupilote utwara indege muri Amerika - Amafoto
25-10-2016 saa 14:06' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 23644 | Ibitekerezo

Umwuga wo gutwara indege, usa n’aho ari mushya ku Banyarwanda kuko nta ba pilote b’indege benshi b’abanyarwanda bakunze gukora aka kazi. Ubu ariko intambwe igenda iterwa irashimishije, kugeza aho n’umwana w’imyaka 19 y’amavuko ubu abasha gutwara indege muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mugisha Kamana Jean Marie Consolateur, ni umusore ukiri muto w’umunyarwanda wavutse tariki 18 Kanama 1997, bivuga ko ubu afite imyaka 19 gusa y’amavuko, nyamara amaze kumenyera gutwara indege ndetse yifuza kuzabikora ubuzima bwe bwose nk’umwuga.

Mugisha Kamana Jean Marie Consolateur, ni umupilote ukirimo kuminuza ibijyanye n’ikoranabuhanga mu by’indege ariko yatangiye kubona ibyangombwa n’ubumenyi bimwemerera gutwara indege aho yiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yatangiye kwiga ibijyanye n’indege muri Mutarama 2015, abyiga abikunze kuburyo mu kwezi k’Ukwakira 2015 yabonye ibyangombwa by’ibanze bimwemerera gutwara indege (Private Pilot License na Instrument Pilot License). Ubu akomeje amasomo kugirango azabone ibyangombwa bimwemerera gutwara indege zikora ubucuruzi (Commercial Pilot License).

Mugisha Kamana Jean Marie Consolateur yiga kuri Wright Brother Airport, ikibuga cy’indege giherereye muri Dayton muri Leta ya Ohio, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Wright Brothers, abavandimwe babiri bitiriwe iki kibuga cy’indege, ni bamwe mu bo amateka y’iby’indege ku isi yose atangiriraho. Abo ni Orville Wright na Wlbur Wright bazwiho kuba ari abavandimwe b’Abanyamerika bahimbye bwa mbere indege yabashije kuguruka, hari tariki 17 Ukuboza 1903.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Mugisha yadutangarije ko akiri umwana muto yakundaga kandi akumva cyane amasomo ajyanye n’ubumenyi (Sciences) kuburyo yumvaga yifuza kuzaba umuganga. Gusa ubwo yari afite imyaka 13, hari inshuti ye yamukundishije ibyo gutwara indege, kuva ubwo atangira kubigira inzozi n’intego ihamye yifuzaga kuzageraho byanze bikunze.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu gihugu cya Kenya, muri 2014 yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika maze atangira kwitegura amasomo y’ibijyanye n’ubumenyi mu by’indege za gisivili, ndetse ubu akaba abigeze kure. Ubu ategegereje kubona ibyangombwa bimwemera gutwara indege z’ubucuruzi, kuko afite inzozi zo kuzakorera ibigo bikomeye mu gutwara abantu mu ndege.

Agaragaza ko ikintu cyose umuntu yakoze agikunze kandi agashyira umutima we n’imbaraga ze zose mu byo yifuza kugeraho, nta kabuza yazabasha gutera iyo ntambwe mu gihe gito.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA