AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kugabanyisha inda, amabere n’ibindi byahindura imiterere y’umubiri bikorwa gute mu Rwanda ?

Kugabanyisha inda, amabere n’ibindi byahindura imiterere y’umubiri bikorwa gute mu Rwanda ?
15-08-2020 saa 14:23' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6125 | Ibitekerezo

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amakuru y’uko hari abantu baba baratawe muri yombi nyuma yo gufatwa bagabanyiriza abagore amabuno, inda n’ibindi bice by’umubiri bitewe n’uko bifuza kugira umubiri ugaragara neza. Ibitekerezo by’abantu, byatumye bigaragara ko hari benshi batazi ko mu Rwanda ubwo buvuzi busigaye bukorwa mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bwa kinyamwuga.

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga havuzwe iby’abongera amabuno n’amabere batabyemerewe

Kuva muri Nzeri 2016, mu Rwanda hatangijwe serivisi zo kubagwa hagamijwe kongera ubwiza cyangwa gukuraho inenge (Cosmetic Surgery), ibi bikaba byari bimenyerewe cyane mu bihugu by’amahanga byateye imbere. Izi serivisi benshi bigaragara ko batarasobanukirwa, zabanje gutangirwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH) ariko ubu bisigaye bikorerwa mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.

Muri serivisi zatangiye gutangwa harimo kugabanya inda (Abdominoplasty), kugabanya ibinure ku mubiri (liposuction), gutunganya amabere (Mastopexy), kugabanya amabere y’abagabo usanga yarakuze (Gynaecomastia correction) no guhindura imiterere y’amatwi (Otoplasty).

Col Dr Charles Furaha, ni umusirikare w’umuganga uzobereye muri izi serivisi utashakira ahandi mu Rwanda uretse aho akorera mu bitaro bya gisirikare i Kanombe. Nk’uko yabisobanuriye The New Times, yabyize muri Kaminuza ya Witwatersrand muri Afrika y’Epfo, kuva ubwo atangira gukora ubwo buvuzi bugizwe no gukomatanya ubuhanga bujya kumera nk’ubugeni kongeraho kubaga bisanzwe bimenyerewe mu bijyanye n’ubuvuzi.

Uretse kuba ashimishwa no kubikora kuko bijyanye n’ibyo asanzwe akunda mu buzima busanzwe, Col Dr Charles Furaha anishimira kuba izi serivisi zarishimiwe na benshi ubwo zatangiraga gukora mu Rwanda, zikaza ari igisubizo kuri benshi babangamirwaga n’inenge cyangwa ubusembwa ku mubiri wabo.

Uyu muganga avuga ko izi serivisi zifasha abantu kwikunda no kwiyakira kuko hari igihe abantu babangamirwa n’uko bateye. Aha yagize ati : "Utekereza ko umusore ufite amabere manini aba yumva amerewe ate ? Wibaza yakwishima ku kihe kigero ahawe amahirwe yo kuyagabanya akagera ku kigero gisanzwe ? Inenge umuntu yavukanye cyangwa zatewe n’ingaruka z’ibyamubayeho zishobora kubuza umuntu umudendezo, kuzikosora bikanyura ubikorerwa"

Zimwe muri serivisi zo kubaga abantu hagamijwe kubakuraho inenge, harimo iyo kubaga ibibari aho Col Dr Charles Furaha avuga ko ashimishwa no kubona akoreye iyo serivisi umwana, akabona ko azakura yikunda kandi akajya mu ishuri adafite ipfunwe mu bandi. Akarusho ni uko iyi serivisi yo kubaga ibibari yo inatangirwa ubuntu mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.

Col Dr Charles Furaha, inzobere muri serivisi zo kubaga abantu bagamijwe ubwiza no kwikiza inenge n’ubusembwa

Uyu muganga kandi avuga ko abifuza izi serivisi badakwiye kugira ubwoba kuko bidahenze nk’uko benshi babyibwira. Col Dr Charles Furaha ati : "Benshi bibeshya ko kwibagisha (plastic surgery) bihenda cyane bitewe n’uko bivugwa kubyamamare bikomeye ku isi. No muri Amerika, usanga kwibagisha ibindi bice nk’ubwonko n’umutima bihenze cyane kurusha kwibagisha hashakwa ubwiza (plastic surgery)".

Col Dr Charles Furaha avuga ko nta kubagwa kutagaragaza ingaruka, ariko icya mbere bakora bakaba baganiriza ugiye kubikorerwa agasobanukirwa nk’uko bigenda ku murwayi wese ugiye kwibagisha kubera impamvu z’uburwayi butandukanye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA