Hashize igihe gisaga icyumweru, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gitanga Indangamuntu (NIDA) batangije igikorwa cyo gufotora imfungwa n’abagororwa ngo bahabwe indangamuntu, n’ubwo batemerewe kuzitunga aho bafungiwe kubera impamvu z’umutekano.
Iki gikorwa cyo gufotora imfungwa n’abagororwa biteganyijwe ko kizamara amezi atatu, ku ikubitiro kikaba cyatangiriye muri gereza zo mu ntara y’Amajyaruguru, iya Gicumbi ndetse n’iya Musanze.
Kuki bagiye guhabwa indangamuntu kandi batemerewe kuzitunga ?
Kuba imfungwa n’abagororwa batemerewe gutunga indangamuntu, hari uwabiheraho yibaza impamvu abatari basanzwe bazifite bafotorwa ngo bazihabwe. Gusa Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rusobanura ko abagororwa kimwe n’abandi banyarwanda bakorerwa indangamuntu ariko bakaba batemerewe kuzitunga, dore ko abenshi bari barazihawe ariko abafotorwa bakaba abasanzwe batazifite abafunzwe cyera, babaruwe ariko ntibafotorwe ngo bahabwe indangamuntu.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa SSP Hillary SENGABO, avuga ko kuba Imfungwa n’abagororwa barimo gufotorwa ngo bahabwe indangamuntu kandi batemerewe kuzitunga ku mpamvu z’umutekano, ngo nta kibazo kuko nibazibona ubuyobozi bwa gereza buzazibabikira bukazazibaha batashye mu ngo zabo, kandi ngo zirakenewe kugirango babashe kwivuza.
SSP Hillary SENGABO ati : "Indangamuntu zihabwa abagororwa ni nk’izabandi banyarwanda, icyo bizadufasha ni uko buri mugororwa nabona indangamuntu, kumuvuza bizatworohera kuko iyo bageze kwa muganga babazwa nomero y’indangamuntu kugirango bavurwe kimwe nk’abandi baturage bari muri mituweri"
Abagororwa bose ubu bari mu bwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) kandi Ikigo cy’Igihugu bw’Ubwiteganyirize (RSSB) gisaba nomero y’indangamuntu kugirango uri muri mituweri avurwe.
Kugeza ubu imfungwa n’Abagororwa bari muri gereza zo mu Rwanda ni 65.997, abagera ku 15.000 bakaba ari bo bo bateganyirijwe iki gikorwa cyo gufotorwa kuko abandi bafunzwe barahawe indangamuntu.