AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Leta y’u Rwanda irimo gushakira umuti uhamye Nyabarongo iherutse kurengerwa

Leta y’u Rwanda irimo gushakira umuti uhamye Nyabarongo iherutse kurengerwa
28-05-2016 saa 15:33' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1920 | Ibitekerezo

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi, imvura nyinshi yateje umwuzure mu gishanga cya Nyabarongo ndetse ifunga umuhanda hafi iminsi ibiri ntawambuka ngo ajye i Kigali cyangwa aveyo yambuke mu ntara y’Amajyepfo, gusa ibi Leta y’u Rwanda irimo kubishakira umuti uhamye.

Ibi byemejwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi ubwo yabazwaga icyo Leta iteganya gukora ngo amazi ya Nyabarongo ntazongere gufunga umuhanda, akaba yaravuze ko umuti ari ukuzamura uwo muhanda bigaragara ko uciye bugufi.

Minisitiri w’Intebe ; Anastase Murekezi yagize ati : Ikibazo cyo gusendera kwa Nyabarongo kizakemurwa no kuzamura umuhanda muri kiriya gishanga kandi byatekerejweho".

Ibi Minisitiri w’Intebe yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2016 mu kiganiro gifunguye asanzwe agirana n’abanyarwanda batandukanye binyuze ku rubuga rwa twitter, aho buri wese amubaza icyo afitiye amatsiko kuri gahunda za Leta.

Ikiraro cya Nyabarongo gihuza akarere ka Kamonyi n’umujyi wa Kigali, nicyo gifasha umujyi wa Kigali kugirana ubuhahirane n’uturere twinshi nka Kamonyi, Muhanga, Huye, Nyanza, Ruhango, Karongi, Rusizi, Nyamasheke, Ngororero, Nyamagabe, Nyaruguru n’utundi. Byaba ari ingorane kuri benshi kigize ikibazo igihe kirekire, kuko igihe kitageze ku minsi ibiri Nyabarongo iheruka kumara yuzuye amazi agafunga umuhanda, wasangaga abantu bahangayitse cyane


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA