Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Kamena 2018, nibwo hamenyekanye amakuru y’uko umuforomokazi witwa Nyirarukundo Josiane wakoraga mu Bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda (CHUB), yanze kwakira umurwayi wari uzanywe muri Ambulance amuziza ko nta mituweri yari afite. Minisiteri y’Ubuzima akimara kumenya ayo makuru yahise ategeka ko uyu muforomokazi yirukanwa mu kazi ndetse uyu murwayi agahabwa serivisi yari akeneye.
Uyu murwayi wari uje kwivuza mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda biri mu Mujyi wa Huye (Butare), avanywe ku bitaro bya Gitwe ngo yaje azanywe na ambulance ariko muri uko kumuzana bamuzana adafite mituweri ari nacyo cyatumye uyu muforomokazi yanga kumwakira avuga ko atakwakira umurwayi udafite ubwisungane mu kwivuza.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba aganira na City Radio yavuze ko nabo bakimara kumenya aya makuru bahise bategeka ko umurwayi avuzwa ndetse uyu Nyirarukundo wanze kumwakira agahita ahagarikwa kuko ibyo yakoze bitajyanye n’imihigo bahize ubwo binjiraga mu kazi.
Minisitiri Gashumba yagize ati “Nta na rimwe tuzihanganira abakozi nk’aba bibagirwa indahiro barahiye n’ikiba cyabazanye ku kazi. Gutinyuka gusubizayo umurwayi ugasigara ufite amahoro bigaragaza kubura impuhwe namba. Nyibijyanye n’umwuga wo kuvura”
Minisitiri Gashumba yakomeje agira ati “Hari imico mibi y’abakozi bamwe bo kwa muganga, nk’iyo yo kwanga kwakira umurwayi bitwaje ko adafite mituweri, kumwakira nabi, kumwakira utinze, ibyo navuga ngo ni ukubura umutimanama cyangwa kubura impuhwe ukaba ukora akazi utazi ingaruka zo kugakora nabi cyangwa utabitekerezaho”
Ibyo guhagarika abaforomo bazira gutanga servisi mbi biherutse mu Bitaro bya Muhima aho nabwo Minisitiri w’Ubuzima hari abo aherutse gufatira mu cyuho batanga serivisi mbi ndetse hari n’uwo Minisitiri w’Ubuzima yasanze muri ibi bitaro bya Muhima aramusuhuza yanga kumwikiriza.