Gushakana kw’abahuje igitsina benshi bamaze kumenyera nk’ubutinganyi, mu Rwanda biracyari bishya ariko mu bihugu by’amahanga nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byabaye umuco usanzwe ndetse hari n’umusore w’umunyarwanda uherutse gukora ubukwe n’umuzungu w’umunyamerika ubu babana byeruye nk’umugabo n’umugore.
Semuhungu Eric, ubusanzwe ni umusore ariko akaba yarashatse umugabo w’umunyamerika, bisa n’aho kugeza ubu ari umugore w’uwo muzungu, hakaba hashize imyaka micye bakoze ubukwe. Uyu musore yakuriye mu Rwanda, aza kujya muri Amerika nyuma yo gushaka umugabo nawe ari undi, ariko yabikoze ari n’uburyo bwo kujya kwibera mu gihugu giha ubwisanzure abaryamana bahuje igitsina.
Mu mwaka wa 2015, nibwo Semuhungu Eric wakuriye mu mujyi wa Kigali, yagiye muri Afrika y’Epfo maze aza kuhamenyanira n’umuzungu witwa John West ubusanzwe ukomoka muri Amerika, maze barakundana kugeza bemeranyijwe kubana uyu Semuhungu akaba umugore hanyuma uwo muzungu akaba umugabo. Mu bukwe bwabo, Semuhungu yari yambaye yakenyeye imishanana, imyenda ubusanzwe mu Rwanda yambarwa n’abagore n’abakobwa.
Semuhungu Eric akunda gushyira hanze amafoto menshi agaragaza ubuzima abanyemo n’umugabo we John West, anagaragaza byeruye ku mbuga nkoranyambaga uburyo akunda uyu mugabo we. Tariki 28 Gashyantare 2017, abinyujije ku rubuga rwa Facebook yagaragaje ko yishimiye isabukuru y’imyaka ibiri bamenyanye. Semuhungu Eric kandi icyo gihe yanashyize hanze amafoto menshi y’ibirori by’isabukuru ye n’uyu muzungu babana nk’umugabo n’umugore. Yagize ati : "Ubwo twahuraga hari tariki 28/02/2015. Warakoze Mana ku mpano wampaye, urukundo rwanjye John West bakunda kwita Ryan, ndagushimiye ku myaka ibiri y’agahebuzo tumaranye... Singukundira gusa uwo uri we, ahubwo ngukundira uko mba niyumva iyo ndi kumwe na we. Ndagukunda bitari ukubera gusa uko wose wigize ahubwo kubera uko urimo kungira. Ndagukunda kuko wambereye urundi rubavu rwanjye"
Mu gihe kandi bisanzwe bizwi ko hari uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa abasore b’abatinganyi bakaba bashobora kubyara ndetse bakaba bashobora no gutwita, Semuhungu Eric aherutse gushyira hanze amafoto aca amarenga ko ashobora kuba atwite. Kuri ayo mafoto yashyizeho agira ati : "Mwa bantu mwe mu mezi atanu bizabagore kumenya kuko wasanga ntwite cyangwa nkaba ndwaye mu nda"
Ubu Semuhungu Eric araca amarenga ko yaba atwite n’ubwo ari umusore