Mu birori byari biryoheye ijisho byahuje imbaga y’abaturage benshi, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama 2017, imiryango 105 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko mu murenge wa Mbuye wo mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, yasezeranye irahirira imbere y’ibendera ko izabana neza nk’uko amategeko ya Repubulika y’u Rwanda abiteganya.
Ni igikorwa cyabereye hafi y’ibiro by’uyu murenge wa Mbuye aho abahatuye bamenyereye nko mu munyinya, uretse iyi miryango yasezeranye hakaba hari hateraniye n’abandi bari baje kubashyigikira barimo abo mu miryango yabo ndetse n’inshuti. Abasezeranye kandi babanje guhabwa impanuro no gusobanurirwa ibijyanye n’amasezerano hagati y’abashakanye, inshingano za buri umwe muri bo n’uburenganzira buri wese afite muri bombi.
Byiringiro Jean Paul, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye ari na we wabasezeranyije, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko ibi babigezeyo nyuma yo gusobanurira abaturage ibyiza byo kubana barabanje gusezerana imbere y’amategeko, babumvisha uburyo bibahesha agaciro kandi bigahesha abana babo uburenganzira.
Byiringiro Jean Paul kandi avuga ko ibi bizatuma abasezeranye barushaho gukorera hamwe ntacyo bishishanya kuko bazarushaho kwiyumva nk’abari hamwe bagamije iterambere rusange ry’urugo rwabo, ibi bikanagira uruhare mu gukemura ibibazo by’amakimbirane yo mu ngo yashoboraga kuba hagati y’ababanaga mu buryo butemewe n’amategeko.