AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Menya byinshi ku ndwara yo kwibagirwa (Amnesia), ibiyitera n’uko wayirinda

Menya byinshi ku ndwara yo kwibagirwa (Amnesia), ibiyitera n’uko wayirinda
3-02-2017 saa 09:42' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6740 | Ibitekerezo

Indwara yo kwibagirwa (Amnesia) ikomeje kugenda ifata benshi, aho usanga hari abatibuka aho bashyize ibikoresho, abandi bakibagirwa gahunda bafitanye n’abandi, ibyo bavuze n’ibindi, nyamara ugasanga nta gikorwa kugirango hirindwe iyi ndwara ndetse ugasanga n’uyirwaye ntazi icyamufasha ngo abe yakira.

Ese indwara yo kwibagirwa iteye ite ?

Indwara yo kwibagirwa ni indwara yibasira ubwonko, akenshi bikambura ubwonko ubushobozi bwo kwibuka ibintu bimwe na bimwe byabaye mu gihe gito cyangwa bimaze igihe byarabaye, bikaba byanagira ingaruka ku wayirwaye mu gutekereza ahazaza he. Akenshi iterwa n’indwara zo mu mutwe,nk’ihahamuka, ihohoterwa, itotezwa cyangwa se igaterwa n’inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge byinshi umuntu yaba yafashe, ndetse ishobora no guterwa no gukoresha ubwonko cyane bukananirwa.

Ibimenyetso by’iyo ndwara :

  • Kwibuka ibice bice ibyatambutse
  • Kwibuka ibitari byo cyangwa ibyo wihimbiye
  • Gutekereza ibitajyanye
  • Kugira igihirahiro mu byo utekereza
  • Kwibagirwa mu gihe gito ukimara kubona cyangwa kumva ikintu
  • Kwibagirwa buhoro, cyangwa kwibagirwa burundu.
  • Kwibagirwa amasura ndetse n’ahantu wari uzi ukumva ntukibuka uko bimeze

Ese wayirinda ute ?

Abahanga mu buvuzi, babinyujije ku rubuga www.huffingtonpost.com, bashyize ahagaragara zimwe mu nama zishobora gufasha umuntu kurwanya iyo ndwara yo kwibagirwa. Muri zo twavugamo :

  • Gufata isukari mu rugero : Abahanga bavuga ko gufata isukari bifasha ubwonko gukora neza bityo bikaba byarwanya kwibagirwa.
  • Gukora imyitozo ngororamubiri ; ngo nabyo biri mu birinda umubiri w’umuntu kwibagirwa, kuko ngo bituma amaraso atembera neza.
  • Ni ngombwa kandi gufata akaruhuko nyuma yo kurya ; kugirango ibyo wariye bigogorwe neza, ari nako umuntu afata umwanya wo kwitegereza neza ibintu bitandukanye, kuko uwo mwitozo ufasha ubwonko kutibagirwa.
  • Isuku : Isuku y’umubiri ngo ni ngombwa cyane kuko ituma umubiri uhumeka neza ku buryo ubwonko bukora butabangamiwe.
  • Kubanza gutekereza neza : Ngo mu gihe umuntu agaragaza ibimenyetso byo kwibagirwa, akwiye kujya afata umwanya wo gutekereza neza mbere yo gufata icyemezo runaka, kugira ngo ase n’ukangura ubwonko, bityo abashe kwibuka neza ibyo yagombaga gukora, gufata, cyangwa se aho yashyize ikintu runaka.

Ese wari uzi ko hari imiti myimerere ifasha ubwonko gukora neza ?

Birashoboka ko waba ufite ubu burwayi, nyamara warivuje bikanga. Ubu habonetse rero imiti myimerere ikoze mu bimera, kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga, ifasha ubwonko gukora neza, igatuma amaraso atembera neza, ndetse ikavura kwibagirwa. No ku bantu bagira akazi kabasaba gutekereza cyane, iyi miti ifasha ubwonko bwabo kutananirwa. Muri iyo miti twavugamo nka : Gingko biloba capsule, Soybean Lecithin Capsule, SuperCoQ10 capsule,…

Abantu baba bifuza kuyibona, bashobora kugana ivuriro Horaho Life rikorera i Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura muri etaji ya 3 ku muryango wa 301 na 302. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788698813 /0728698813. Ushobora no gusura website yabo www.horahoclinic.rw


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA