Indwara z’umutima, ni zimwe mu zihitana abantu benshi ku isi kandi akenshi uwishwe n’umutima agapfa mu buryo butunguranye bitewe n’uko ari igice gikomeye mu mubiri w’umuntu, gishobora guhungabana akanya gato bigatuma ibintu mu mubiri bizamba. Indwara z’umutima ubundi ni nyinshi, tukaba tuzibagezaho duhereye ku kurebera hamwe imiterere n’imikorere y’umutima.
Umutima ni inyama y’imbere mu gatuza, iherereye hagati y’ibihaha. Iyo nyama ikaba ingana hafi y’igipfunsi cya nyirayo. Akamaro k’umutima ni ugusunika amaraso uyohereza mu bice binyuranye by’umubiri no kwakira avuye mu bice binyuranye by’umubiri agatunganywa. Mu migendere y’amaraso hakaba hakoreshwa imiyoboro yitwa imijyana (arteries) ari yo ijyana amaraso mu mubiri cyangwa mu bihaha avuye mu mutima, hakabaho n’imigarura (veins) igarura amaraso yanduye mu mutima avuye mu bihaha cyangwa mu bindi bice by’umubiri.
Kugirango amaraso ave mu mujyana agere mu mugarura anyura mu tundi dutsi duto mu ndimi z’amahanga twitwa capillaires. Kuba amaraso yitwa ko yanduye ntibivuze ko hari indwara yateza, ahubwo ni uko aba arimo umwuka mubi wa gaz carbonique, gusa iyo uyu mwuka ubaye mwinshi bibangamira ihumeka bikaba byanatera ubundi burwayi.
Umutima ugizwe n’ibice 4 by’ingenzi :
Ese ni izihe ndwara zikunze gufata umutima ?
Akenshi, kurwara umutima abantu babifata nk’aho ari indwara imwe, nyamara uburwayi bw’umutima burimo amoko menshi, ni nabyiza kwisuzumisha mu gihe uwurwaye kugirango umenye neza uburwayi ubwo ari bwo. Muri ubwo twavugamo :
Izi si zo ndwara zifata umutima zonyine, gusa ni zo zikunze kuboneka mu barwayi benshi b’umutima.
Ese wari uzi ko wakwirinda ubu burwayi bw’umutima ndetse ukanabukira mu gihe waba wafashwe ?
Ni byiza kwirinda indwara z’umutima cyane cyane ukora siporo, uringaniza ibiro, wirinda kurya cyane ibikungahaye ku mavuta, ndetse ukarya imboga n’imbuto. Gusa ushobora kuba urwaye imwe mu ndwara twavuze haruguru mu zibasira umutima. Habonetse rero imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka:FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi), ivura indwara z’umutima ndetse ikarinda umutima n’imitsi y’amaraso yawo, ituma amaraso atembera neza bityo bigatuma umutima ukora neza.
Muri iyo miti twavugamo nka : Cardiopower capsule, SuperCoQ10 Capsule, Gingko biloba plus capsule, Soy bean lecithin capsule, Lipid care tea,… Muri iyi miti kandi y’umwimerere, hari n’iyo wakoresha kugirango wirinde uburwayi bw’umutima mu gihe utarafatwa. Iyi miti kandi nta ngaruka igira ku buzima kuko ikozwe mu buryo bw’umwimerere.
Abantu baba bifuza kubona iyi miti, bashobora kugana ivuriro Horaho Life rikorera i Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura muri etaji ya 3 ku muryango wa 301 na 302. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788698813 /0728698813. Ushobora no gusura website yabo www.horahoclinic.rw