Ku myaka 84 umusaza Kamegeri afite umutima wo kuzamura abatifite. Ibikorwa byinshi afite ngo si ibyo kumukungahaz wenyine. Kuri we gufasha n’abandi kujya mbere ni inshingano.
Kamegeri Petero Karaveri, iyo agenda yemye, n’imvi z’uruyenzi ku mutwe wagira ngo ni umusore imvi zasagariye. Mu kizami cyo kuvuga imyaka y’amavuko yaba afite, ntacyo ijisho ry’umuntu ryashingiraho ngo rigushe neza ku myaka ye. Hari umuhaye 40, undi amuha 52, uwiswe ngo arashishoza amuha 60. N’urwenya rwinshi, nyir’ubwite ati “reka da ! Navutse mu 1932, ngo hari mu gihe umwami Rudahigwa yimaga ingoma”. Ku myaka ye 84, Kamegeri bamwibeshyaho kuri byinshi. Abajijwe kimwe n’abasaza bagenzi be binubira kutabona inkunga igenerwa abari mu zabukuru, n’ urwenya rwinshi ati “simpabwa inkunga, ahubwo jye ndayitanga !”.
Mu Rukomo, mu kagari ka Kinyami, akarere ka Gicumbi, aho atuye kandi yavukiye, buri wese azi umusaza wizindura akarara azengurutse ibikorwa bye binyuranye. Ni ubucuruzi bunyuranye, amasarumara y’ububaji, imirima y’ubuhinzi n’ibiraro bw’ubworozi bya kijyambere. “Umugoroba” ugeze afata “agacupa k’amarariro” nk’uko abyitangariza.
Yatangiye ahingira urumiya !
Akivuka yasanze se umubyara yarapfuye. Nyuma y’imyaka 12 gusa, na nyina na we arapfa, maze atangira ubwo urugendo rw’ubupfubyi, rumubera rurerure, arwana na bwo, bumwigisha ubwenge bwinshi. Nk’ibyamubayeho ejo, Kamegeri agira ati “mfite imyaka 14, twahingiraga urumiya, kandi nabwo ntiwapfaga kubona aho uruhingira, kuko icyo gihe nta bantu bahingishaga”. Nyuma yaje kugeza ku mafaranga 10, atangira kujya Uganda i Kabare, kurangura umunyu w’inka wa gikukuru.
Avuye ku munyu, yatangira ubucuruzi bw’amasaka n’ibishyimbo. Yavanaga amasaka mu Miyove, akabijyana i Kiramuruzi ubu ni mu karere ka Gatsibo, agakora urugendo rw’ibirometero 80, akagenda yikoreye ku mutwe ibiro nka 20. I Kiramuruzi akahakura ibishyimbo akabigurisha mu Miyove. Agira ati “icyakoze icyo gihe ntitwaryaga amafaranga nk’abubu, uretse ko abantu ba kera banakundiranaga, wageraga ahantu ushonje ugatura umutwaro ugafunguza, bakagufungurira, washaka ukanarara”.
Inyungu imaze kuba nyinshi, yagiye mu bucuruzi bw’amatungo y’ihene n’inka, bajyanaga mu Kinyaga, ubu ni Rusizi, na Bukavu. Aba bacuruzi bitwaga “abatunzi (gutunda)”, bamaraga ibyumweru birenga bibiri bagenda amanywa n’ijoro. Muri iki gihe ni bwo yakungahaye, agura amasambu, ibyuma bisya imyaka, ashinga amaduka, agura n’imodoka.
Muri Girinka aragabira ntagabirwa
Ahereye ku cyuma gisya ibigori yari yaratabye, nyuma ya jenoside yari yaramusahuye, Kamegeri yongeye gushakisha amafaranga. Ngo kubera ko gukunda umurimo no kuwushishikarira, imitungo yongeye kugaruka arakungahara. Kugeza ubu Kamegeri , afite amazu abiri y’ubucuruzi. Afite ibarizo mu gasantire ka Rukomo, akaba yoroye mu buryo bwa kijyambere. Abakozi akoresha barenga 20. Naho, mu gucishiriza kwe, dore ko atigeze yiga, Kamegeri asanga imitungo ye ibarirwa muri miliyoni zisaga ijana nubwo ntaho byanditse.
Muri gahunda ya Girinka, amaze koroza abantu 20 inka. Uru rukundo, ngo yibukijwe na Perezida Kagame watangije gahunda ya Girinka, agira ati “ndukomora ku murage w’umututsi wampaye akamasa mu bupfubyi bwanjye. Sinabyibagirwa !”.
Kubera inzira z’inzitane yanyuzemo kugira ngo abe uwo ari we, umusaza Kamegeri agaya cyane urubyiruko rw’iki gihe rwirirwa rwasamye kuri za santeri z’ubucuruzi, ngo rwabuze akazi. Agira ati “icyo gukora nticyabuze, ahubwo abubu ni abibone. Barabyuka bakitunganya bagategereza kurya no kuryama gusa. Ubwose uwo muntu azatera imbere ate ? Uhera kuri gato, ukihangana ukagera kubyo utakekaga”.
Ubu Kamegeri asigaranye abana 21, bavuka ku bagore bane, yashakaga kubera amasambu menshi. Gusa kuri ubu asigaranye umugore umwe. Mu misozi ihanamye ya Kinyami aterera kurusha abasore. Ngo “kuba atagaragaza intege nke, abikesha gukora cyane”.
Iyi ni inkuru ya Sehene Ruvugiro/Paxpress