Ni kenshi usanga umuntu atameze neza, wamubaza uko ameze akakubwira ati ndababara umutwe w’uruhande rumwe. Ubu ni uburwayi bushobora gufata abantu b’ingeri nyinshi, bukaba buterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye. Bwitwa Migraine
Ese Migraine ni iki ?
Umutwe w’uruhande rumwe cyangwa ’Migraine’ mu ndimi z’amahanga, ni indwara yo kubabara umutwe uruhande rumwe cyane cyane mu misaya cyangwa mu gahanga rimwe na rimwe. Ikaba iterwa n’impamvu zitandukanye. Si aho gusa kuko uwarwaye uyu mutwe aba yumva umeze nk’uwasadutsemo kabiri ku buryo igice kirwaye n’ikizima aba yumva bimeze nk’ibyatandukanye.
Ese ni iki gitera umutwe w’uruhande rumwe ?
Kugeza ubu igitera iyi ndwara nyamukuru ntikizwi ariko ubushakashatsi bugenda bwerekana ko ifitanye isano n’urwungano rw’imyakura (nervous system), n’ubwonko biba bitari gukora ku buryo bwiza ndetse imitsi ijyana mo amaraso ikarega.
Gusa hari ibyagaragajwe ko byongera ibyago byo kurwara iyi ndwara. Muri byo twavuga :
Ese ni ibihe bimenyetso by’ubu burwayi ?
Gusa ibimenyetso bigenda bihindagurika bitewe n’umuntu cyangwa se bitewe n’urwego ubu burwayi buriho.
Ese ni ibihe biribwa byagufasha ?
Mu gihe urwara migraine uri mu mihango cyangwa uri gufata imiti irimo imisemburo, ni byiza kurya imbuto n’imboga. Ibi bibamo estrogen y’umwimerere ikaba ibuza ikorwa rya estrogen mu mubiri ariyo ntandaro ya wa mutwe
Amafi akungahaye ku binure bya omega-3. N’ubwo amafi hafi ya yose agira ibi binure ariko abikungahayeho cyane ni mackerel, salmon na herring. Gusa ukibuka ko niba utwite utemerewe mackerel kubera ko irimo mercure nyinshi
Ikawa n’ubwo ishobora gutera migraine, nyamara iyo wamaze gufatwa na migraine iturutse ku kindi kintu kunywa agakombe cyangwa tubiri tw’ikawa bishobora kugufasha kugabanya uburibwe, ariko ukibuka ko ikawa itanyobwa mu masaha yegera kuryama kuko ari umwanzi w’ibitotsi
Tangawizi nayo irafasha cyane.
Ese wari uzi ko hari imiti myimerere ifasha guhangana n’ubu burwayi ?
Birashoboka ko wakwirinda ibitera ubu burwayi, ariko bishobora no kwanga ukarwara uyu mutwe. Ubu rero habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera, kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga, ifasha ubwonko gukora neza, igatuma amaraso atembera neza, ndetse ikavura no kurwara umutwe. Muri iyo miti twavugamo nka : Gingko biloba capsule, Soybean Lecithin Capsule, I shine capsule, Cardiopower capsule…..Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.
Abantu baba bifuza kubona iyi miti, bashobora kugana ivuriro Horaho Life rikorera i Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura muri etaji ya 3 ku muryango wa 301 na 302. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788698813 /0728698813. Ushobora no gusura website yabo www.horahoclinic.rw