Kutagira ububobere mu gitsina ku mugore (sécheresse vaginale) bigira ingaruka mbi ku migendekere myiza y’igihe cy’imibonano mpuzabitsina n’imibanire muri rusange hagati y’abashakanye. Hari impamvu zinyuranye zishobora gutera iki kibazo.
Nk’uko urubuga rwandika ku buzima doctissimo.com, rubitangaza, umugore 1 kuri 6 (1/6) agira ububabare mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, ibi bikaba biterwa n’uko mu gitsina nta bubobere buhagije buba burimo. Kutagira ububobere mu gitsina bishobora gufata umugore mu bihe bitandukanye by’ubuzima bitewe n’impamvu zitandukanye. Abagore bageze mu myaka yo gucura (menopause) nibo bakunze kwibasirwa n’ubu burwayi, ariko n’abagore bakiri bato bashobora kugira icyo kibazo cy’ububobere bucye mu gitsina.
Dr Iba Mayere, umuganga uvura indwara z’abagore( gynécologue) mu bitaro bitandukanye biherereye mu Mujyi wa Kigali yagize icyo atubwira kuri iki kibazo.
Dr Iba yadusobanuriye ko kugirango umugore abure ububobere kandi yarabuhoranye biterwa n’impamvu zinyuranye harimo izituruka mu mitekerereze cyangwa izindi zinyuranye. Muri izo harimo : gushyingirwa ku gahato, kubana abantu badashingiye ku rukundo bafite ikindi bakurikiye, gufatwa ku ngufu, ibibazo binyuranye byo mu kazi cyangwa biri hagati y’abashakanye.
Mu bindi bitera iki kibazo harimo n’uburyo bumwe bwo kuboneza urubyaro cyane ubukoresha inshinge ku bagore bamwe na bamwe kuko bitabagiraho ingaruka ku buryo bumwe. Bishobora kandi guterwa indwara zinyuranye cyangwa bigaterwa n’izindi mpamvu.
Ese iki kibazo kiravurwa kigakira ?
Dr Iba yamaze impungenge abagore bafite iki kibazo. Yagize ati : "Ikibazo cyo kutagira ububobere kiravurwa kigakira iyo ugifite agiye kwivuza kwa muganga."
Mu buryo yadusobanuriye bifashisha bavura iki kibazo , hari imiti yabugenewe yitwa Oestrogene ikoze mu bwoko bw’imisemburo. Bitewe n’inkomoko y’ikibazo, muganga Iba avuga ko bashobora kuvura umugore bakoresheje uburyo bwo kumugira inama.
Mu gushaka kumenya byinshi kuri iki kibazo n’umuti wacyo, twanegereye bamwe mu baganga bazwiho gufasha cyane abafite iki kibazo bakoresheje imiti y’umwimerere ikoze mu bimera, badusobanurira uburyo bafasha aba bagore ndetse n’igitera icyo kibazo.
Umwe yagize ati : “ Biterwa n’imihindukire y’imitekerereze ariko ahanini nanone bigaterwa n’umusemburo wa Oestrogene uba wagabanutse. Nko mu ivuriro ryacu dufite imiti y’umwimerere ikomoka ku bimera duha abagore ikabafasha gusubirana ububobere ndetse n’amavangingo, ikanongera ubushake bwo gutera akabariro kandi ni imiti y’umwimerere.”
Iyi miti ngo uretse kongera ubobere, inafasha uwayikoresheje kugira uruhu rwiza bitewe n’uko umubiri uba ukora neza n’imisemburo ituma uruhu ruhorana ubuhehere igakorwa nta nkomyi.
Icyakoze uyu muvuzi avuga ko abamugana bose babona ibisubizo byongera kuzana umunezero mu ngo zabo, bityo agasaba abafite ibyo bibazo kugana ivuriro rye no kumugisha inama nk’abashakanye, aho bashobora kumusanga mu nyubako nshya y’amashyirahamwe cyangwa bakamuhamagara kuri telefone igendanwa
Icyakoze uyu muvuzi avuga ko abamugana bose babona ibisubizo byongera kuzana umunezero mu ngo zabo, bityo agasaba abafite ibyo bibazo kugana ivuriro rye no kumugisha inama nk’abashakanye, cyane ko n’abagabo barangiza vuba cyangwa bacika intege mu gutera akabariro nabo abafasha cyane. Bashobora kumusanga mu nyubako nshya y’amashyirahamwe cyangwa bakamuhamagara kuri telefone igendanwa 0789411367
REBA VIDEO USOBANUKIRWE KURUTAHO HANO :