AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Menya impamvu zitera kubabara umugongo n’uko wabigenza ngo uce ukubiri n’ubwo bubabare

Menya impamvu zitera kubabara umugongo n’uko wabigenza ngo uce ukubiri n’ubwo bubabare
11-01-2018 saa 19:49' | By Jean Denys Ndorimana | Yasomwe n'abantu 10058 | Ibitekerezo

Kubabara umugongo ni ibintu biba ku bantu benshi muri iki gihe, ibi bikaba bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, gusa inyinshi muri izo mpamvu dushobora kuzirinda bityo tukarinda n’umugongo wacu. Reka turebere hamwe ibintu bishobora gutera kubabara umugongo.

1. Kuryama kuri Matelas ishaje : abantu benshi birengagiza guhindura matelas baryamaho, nyamara hari igihe isaza ugasanga uyiryamyeho urateberamo, ibi rero bituma uruti rw’umugongo rwiheta bityo bigatera kubabara umugongo. Ni byiza niba ubona Matelas yashaje ko wayihindura.

2. Guheka nabi ibikapu biremereye : Niba ukunda guheka igikapu kiremereye kenshi, ntukagihekere ku rutugu rumwe,kuko bituma umugongo wiheta ibi bikaba byatera kubabara umugongo.

3. Umubyibuho ukabije : Kubyibuha birenze urugero ni imwe mu mpamvu itera kunanirwa ndetse no kubabara umugongo, ibiro biremerera umugongo n’inyama zikananirwa. Ni byiza rero kugabanya ibiro niba ushaka kwirinda kubabara umugongo.

4. Kwicara igihe kinini : Abantu benshi bakora akazi ko mu biro birirwa bicaye, ugasanga umuntu yicaye amasaha 6, ibi nabyo byangiza umugongo wawe bityo jya ugerageza byibura nyuma y’isaha imwe uhaguruke winanure uruhuke ho.

5. Kudakora imyitozo ngororamubiri : Abantu benshi iyo ubabwiye ngo bajye bakora Sport usanga batabyumva neza, nyamara gukora sport birinda uburwayi bw’umugongo kuko imyitozo ngororamubiri ituma amagufa akomera ndetse bikarinda n’indwara zo mu ngingo. Ni byiza rero gukora sport byibura nka gatatu mu cyumweru n’iyo yaba iyoroheje.

6. Kwambara inkweto ndende kenshi : Inkweto ndende (High Heeled Shoes) iyo ukunda kuzambara cyane, nyuma y’igihe runaka ushobora gutangira kumva umugongo ukurya. Ni byiza rero kwirinda kwambara cyane inkweto ndende.

Ese wari uzi ko habonetse imiti myimerere ivura umugongo ndetse n’indwara zo mu ngingo ?

Kwirinda bimwe mu bitera ububabare bw’umugongo ni ingenzi cyane, ariko ushobora kuba urwaye umugongo warakuzengereje cyangwa se ufite ibibazo byo mu ngingo, ubu rero habonetse imiti myimerere ivura umugongo ndetse ikavura n’indwara z’umugongo. Muri iyo miti twavugamo:Calcium Capsules,Joint Health Capsules,Compound marrow Powder,…. Iyi miti irizewe kandi ikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga kuko yemewe n’ibigo by’ubuziranenge bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration).

Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje.Uramutse ukeneye iyi miti wahamagara kuri 0789433795/0726355630 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.Ndetse wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA