AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Minisiteri y’Ubuzima yahagaritse uwahaye umurwaza amaraso agasiragirira muri Nyabugogo

Minisiteri y’Ubuzima yahagaritse uwahaye umurwaza amaraso agasiragirira muri Nyabugogo
14-07-2018 saa 11:28' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 20201 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Ubuzima yahagaritse umukozi mu bitaro bya Byumba mu karere ka Gicumbi, nyuma y’imyitwarire ye yagawe na benshi, dore ko uyu aherutse guha umurwaza amaraso ngo ayavane i Gicumbi ayijyanire i Kigali mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibijyanye no gutanga no gutunganya amaraso, ibintu ubusanzwe bikorwa n’imodoka zabugenewe cyangwa hagakoreshwa ikoranabuhanga ry’utudege tuzwi nka ’drones’ ariko nabwo bigakorwa n’abakozi babishinzwe.

Umubyeyi witwa Uwizeye Francine, yagaragaye asiragira muri gare ya Nyabugogo mu masaha y’umugoroba wo ku itariki 11 Nyakanga 2018, aho yari afite amaraso yari ajyanye ku kigo cy’igihugu gipima amaraso ngo apimwe. Aho yari agiye ntiyari ahazi neza, bari bamurangiye ko ari hafi y’ibitaro bya CHUK nabyo atari azi aho bikorera, ndetse kubera kudasobanukirwa yavugaga ko agiye kuri ibi bitaro.

Uyu mubyeyi yari yoherejwe n’umuforomo witwa Uwizeye Claudien wo mu bitaro bya Byumba mu karere ka Gicumbi. Uyu mubyeyi avuga ko yari arwaje umukazana we wari wabyariye muri ibi bitaro agakenera kongerwa amaraso, hanyuma bigasaba ko amaraso abanza gupimwa nk’uko biteganywa n’amabwiriza abigenga. Uyu mubyeyi avuga ko yahawe amaraso ngo ayijyanire anagure imiti, agasaba imbangukiragutabara bakamubwira ko agomba kwitegera bityo akiyemeza kugenda ayoboza ngo arebe ko yarengera umukazana we. Yavuze kandi ko atanyuzwe na serivisi yahawe cyane ko byamusabye gusiga umurwayi akijyanira aya maraso i Kigali.

REBA VIDEO YA BTN UKO UYU MUBYEYI ABISOBANURA HANO :

Umunyamabanga wa Leta Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi, kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nyakanga 2018, yanditse ibaruwa twabashije kubonera kopi, ihagarika uyu mukozi Uwizeye Claudien mu kazi ke mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse ku myitwarire ye idahwitse kuko ngo ibyo yakoze binatesha agaciro umwuga we nk’uko bigenwa n’indangagaciro zigenga abaforomo n’ababyaza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA