AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Minisitiri Dr Diane Gashumba yahagurukiye ikibazo cy’abana b’Abanyarwanda bagwingira

Minisitiri Dr Diane Gashumba yahagurukiye ikibazo cy’abana b’Abanyarwanda bagwingira
18-03-2017 saa 20:12' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1934 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Ubuzima, Dianne Gashumba, yavuze ko u Rwanda rutifuza na gato kubona abana barwo bagwingira, aho yavuze ko iki kibazo cyahagurukiwe bikomeye kandi ko mu gihe gito hitezwe ko na bake bagaragaraho iki kibazo bagomba gukurikiranwa ku buryo kugwingiza abana bizacika bigasigara ari amateka mu gihugu cyacu.

Ibi Ministiri Dr Gashumba yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Werugwe 2017, ubwo yari yagiye mu Kagari ka Munyinya Umurenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe ubuzima cyateguwe na Minisiteri y’ubuzima ifatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC.

Minisitiri Dr Gashumba yagarutse ku kibazo cy’abana bagwingira bakigaragara hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu karere ka Gicumbi aho yahamagariye buri wese cyane cyane ababyeyi kugira iki kibazo icyabo ku buryo mu bihe biri imbere kugwingiza abana bizaba amatekamu gihugu cyacu.

Yagize ati “Ntabwo twifuza abana b’Abanyarwanda bagwingira kuko iyo tuvuze kugwingira mu by’ukuri aba ari byinshi. Hari ukugwingira mu mutwe no mu bwonko umwana ntakure neza, ntagire icyo yimarira, ntagire icyo amarira umuryango we, ntagire icyo amarira n’igihugu kandi biroroshye kurwanya iki kibazo.”

Minisitiri Dr Gashumba kandi yakomeje avuga ko mu ngamba zafashwe kugirango iki kibazo gicike harimo gukangurira ababyeyi kwita ku mibereho y’abana babo, gahunda zitandukanye zo kunganira abatishoboye nko gutanga ifu yitwa ‘Shisha Kibondo’ ihabwa abana bari munsi y’imyaka 2, ababyeyi bonsa ndetse n’abatwite, gukangurira ababyeyi kwita ku isuku, guhinga imboga no kuzigaburira abana babo n’ibindi.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa na Minisiteri y’ubuzima bwagaragaje ko abana bagera kuri 38% bari munsi y’imyaka 5 bafite ikibazo cyo kugwingira, ikibazo Minisiteri y’ubuzima ivuga ko yahagurukiye ku buryo bushoboka bwose mu rwego rwo kukirandura burundu kandi vuba.

Iki cyumweru cy’ubuzima cyasojwe kuri uyu wa Gatandatu Minisiteri y’ubuzima ndetse na RBC bakozemo ibikorwa bitandukanye birimo ubukangurambaga mu kwita ku buzima, kwirinda indwara zidakira, kwipimisha ku bushake izi ndwara, gupima inkondo y’umura abana b’abakobwa, gushishikarira imiryango kuringaniza imbyaro, guha imiryango itishoboye ifu ya Shisha Kibondo yo kubunganira mu mirire n’ibindi

Minisitiri Dr Dianne Gashumba mu gikorwa cyo gukingira abana b’abakobwa kanseri y’inkondo y’umura


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA