Minisiteri y’ ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 17 Werurwe 2020 , Umurundi yasanzwemo coronavirus, bituma ku butaka bw’ u Rwanda abamaze kwandura iyi virus baba 8.
Itangazo rya Minisante rivuga ko uyu mugabo w’ Umurundi w’ imyaka 35 yageze mu Rwanda avuye I Dubai yerekeza I Bujumbura, apimwa n’abaganga ku kibuga cy’indege cya Kigali.
Minisiteri y’ Ubuzima yatangaje ko abamaze kwandura bose bari kuvurirwa ababigenewe ku kigo nderabuzima cya Kanyina mu murenge wa Nyarugenge.
Ikigo cy’ ubuzima RBC mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 cyatangaje ko abarwayi barindwi babonetse mbere bameze neza ndetse ko batangiye koroherwa ku buryo hari icyizere kinini ko bazakira iyi coronavirus nshya yahawe izina rya COVID-19.
Guverinoma y’ u Rwanda ikomeje gukangurira abaturarwanda kwita ku isuku bakaraba intoki, no kwirinda guhurira ahantu hamwe ari benshi, kandi bakibuka gushyiramo intera ya metero nibura igihe bavugana kugira ngo birindwe ikwirakwira ry’iyi virus imaze guhitana abarenga ibihumbi 7 ku Isi.