AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu Rwanda hagaragaye abandi 2 banduye Coronavirus, Umunyarwandakazi n’Umunyamahanga

Mu Rwanda hagaragaye abandi 2 banduye Coronavirus, Umunyarwandakazi n’Umunyamahanga
16-03-2020 saa 23:00' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1925 | Ibitekerezo

Minisiteri y’ ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa 16 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu babiri banduye coronavirus, bivuze ko abamaze kumenyekana ko bayifite mu Rwanda ari 7.

Umunyarwandakazi wayisanganywe afite imyaka 32 yahakanye n’umunyarwanda uheruka mu birwa bya Fiji muri Amerika anyuze muri Qatar nawe wanduye.

Itangazo rya Minisante rikomeza rigira riti “Umugabo w’Umudage w’imyaka 61 wageze mu Rwanda ku itariki 13 Werurwe aturutse mu Budage anyuze ku Kibuga cy’Indege cya Istanbul muri Turukiya kandi utari wagaragaje ibimenyetso. Yaje kugira inkorora maze agana kwa muganga ku itariki 15 Werurwe 2020.”

Abo barwayi kimwe n’abandi bari kuvurirwa ahabugenewe hashakishwa abandi bahuye na bo kugira ngo nabo basuzumwe kandi bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu.

Iyi ndwara ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza. Abanyarwanda barasabwa ‘kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana, kugabanya ingendo zitari ngombwa mu bihugu byagaragayemo icyo cyorezo’.

Minisante yasabye abaturarwanda gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima cyane cyane gukaraba intoki igihe cyose, kutajya ahantu hahurira abantu benshi no kumenyesha inzego zibishinzwe igihe ibimenyetso by’iyo ndwara byagaragaye hakoreshejwe umurongo wa telefoni itishyurwa 114 cyangwa bakabimenyesha umujyanama w’ubuzima.

Ku rwego rw’ Isi abamaze kwandura Coronavirus ni 182,723, abo imaze guhitana ni 7,174 naho abayikize ni 79,883.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA