Urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda rutangaza ko ruri gukora ubushakashatsi ku miti 14 y’ibyatsi ngo barebe ko yavura icyorezo cya covid-19 gihangayikishije Isi muri iyi minsi.
Umuyobozi wa Aga Rwanda Network, Nyirahabineza Gerturde avuga ko mu bushakashatsi bwabo bibanda ku miti gakondo isanzwe ivura indwara z’ubuhumekero zihuje ibimenyetso na covid-19.
Aganira na RBA yagize ati “Twabanje guhura n’abashakashatsi ba Aga Rwanda network, turavuga tuti iyi ndwara ihagaze ite ? dutangira kumva uburyo yataka ibihaha, uburyo ica umuntu intege, uburyo azana umuriro, uburyo arwara umutwe, turagenda nongeramo innovation ku byo twari dufite twavurishaga za ndwara z’ibihaha”.
Nyirahabineza avuga ko muri iyi miti bongereyemo umuti wongera ubudahangarwa bw’umubiri (igikakarubamba), bongeramo umuti uvura umusonga (igicumucumu), bongeramo umuti uvura umuriro (umubirizi), bongeramo n’umwenya.
Ati “Iyo miti yose twarayifashe igera mu moko 14 tuyihuriza hamwe uko dusanzwe tuyivurisha ariko ntabwo twavuga ko iyi minsi yavura covid-19, 100% ariko iramutse iciye muri laboratoire ndemeza neza ko iyi miti yavura covid-19”.
Inzobere akaba n’umushakashatsi ku miti Prof. Egide Kayitare, avuga ko kugira ngo umenye ko umuti uvura indwara ari uko ubasha kuyikoraho ukabika izo virusi.
Ati “Ntabwo rero virusi ari ikintu cyo gukinishwa bisaba rero kuba ufite laboratoire ifite ubushobozi bwo gukorerwamo ubushakashatsi kuri virusi nk’iyo kuko nanone ubigenzemo nabi, icyo watekerezaga ko ushaka kurokora gishobora kukubera ikibazo kirenze, kuko urabizi n’ubu turakibaza ngo iyi virusi yaje ite yakwirakwiye ite ? Ni ikintu ntahita mvuga nti reka twihutire gusaba amasushe ya virusi tuyazane muri laboratoire zacu, tuzane imiti gakondo tuyigeragerezeho turebe. Ibibanza ni icyo kintu cyo kuvuga ngo virusi uwayizana twabasha kuyimanajinga”.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutasigaye mu bushakashatsi kuri covid-19 , gusa avuga ko ibikorwa byose bigomba gushingira kuri siyanse.
Yagize ati “Twemera amabwiriza ya science (ubumenyi) kurusha indagu, cyangwa ubupfumu, cyangwa ibyo abantu bavuga gusa kubera ko ariko babishatse”.
Umukuru w’igihugu avuga ko n’abahanga babizobereyemo hari ibyo batarasobanukirwa neza kuri iyi virusi ariko ngo mu byo basobanukiwe neza harimo uko yandura n’uko yirindwa ariyo mpamvu hari ingamba zifatwa mu kuyirinda kandi zitanga umusaruro.
Yagize ati “Mu Rwanda naho hari byinshi tugerageza gukora, nabonye hari abantu bakora ibintu bifasha mu buvuzi, wenda ejo bazaba bakoze ibintu bifasha kuyivura, ndetse n’abandi babizobereyemo barashakisha nabo kimwe n’abandi cyangwa bakoranye na bagenzi babo mu gushaka kumenya imiterere y’iyi virusi, umuti wayivura cyangwa se urukingo, ibyo byose ni ibintu abantu bafatanya ku Isi yose kandi n’u Rwanda ntabwo rwasigaye inyuma barashakisha nabo kimwe n’abandi”.
Mu Rwanda abamaze kwandura coronavirus ni 212, abakize ni 95, abakirwaye ni 117.
Nubwo covid-19 itarabonerwa umuti n’urukingo ku Isi abamaze gukira barenga ibihumbi 900, mu gihe abayanduye barenga miliyoni 3.