AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu Rwanda kwisuzumisha coronavirus ni ubuntu, uko abarwayi bashya bamenyekanye

Mu Rwanda kwisuzumisha coronavirus ni ubuntu, uko abarwayi bashya bamenyekanye
16-03-2020 saa 13:52' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5789 | Ibitekerezo

Ikigo cy’ igihugu cy’ubuzima RBC cyatangaje ko umuntu wese wikekaho icyorezo cya corona virus ahamagara 114 abaganga bakamusuzuma ku buntu.

Ni nyuma y’uko hari amakuru yari yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko kwisuzumisha coronavirus bisaba kwishyura amafaranga y’umurengera.

Dr Josée Nyamusore, ukuriye ishami rishinzwe indwara z’ibyorezo muri RBC yavuze ko umuntu witseho coronavirus arimo gusuzumwa ku buntu, icyo akora ni uguhamagara 114 kugira ngo ababishinzwe bamusange aho ari bamutware ataba yaranduye akanduza abantu mu nzira ajya kwa muganga.

Mu kiganiro na RBA, Dr Nyamusore yagize ati “Iyo umuntu yaragaragaje ko akekwaho coronavirus baramufata akagenda, twongera kumubona nyuma y’amasaha igisubizo bakimuha, nta muntu wishyura, ni Ubuntu ni Leta yashoyemo imari rwose”.

Dr Nyamusore avuga ikiza cyo kuba umurwayi yahamagara ari mu buryo bwo kurinda umuganda gusa ngo ntabwo bikuraho ko umuganga akoresha tekinike yize.

Yavuze ko abarwayi bashya bose bagaragaye ari abijyanye kwa muganga n’abahamagaye ambulance zikabajyana kwa muganga bagasuzumwa.

Dr Nyamusore yavuze ko umusore wagaragayeho iyi virus avuga ko atigeze ajya kwa mu mahanga, yamubwiye ko ku wa Gatanu hari umuntu wamukororeho kenshi, bukeye nawe atangira gukorora bituma afara icyemezo cyo kujya kwisuzumisha.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abantu batanu banduye corona virus barimo Abanyarwanda 3 n’umunya-uganda umwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA